Mu mudugudu wa Matsinsi, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, umugore ari mu gahinda gakomeye, nyuma yo kwirukanwa mu nzu yubatse mu isambu yari asangiye nβumugabo we, amusiga mu buzima bugoye bwo kubaho asembera.
Uyu mugore avuga ko ubuzima bwe bwahindutse akarushywa, nyuma yβimyaka myinshi atotezwa nβuwo bashakanye, amuziza ko batigeze babyarana. Ibi byatumye urugo rwabo rurangwa nβamakimbirane nβagahinda gakomeye, aho yakomeje kwihanganira ibibazo byose yizeye ko bizashira.
Mu buhamya bwe, yagaragaje ko yagize uruhare runini mu kubaka iyo nzu, kuko yatanze imbaraga ze nβumutungo yari afite, agurisha byinshi mu byo yari yarizigamiye kugira ngo bubake urugo ruzabafasha kubaho neza nkβumuryango. Icyakora, ibintu byaje guhindura isura ubwo umugabo we yafashe icyemezo cyo kugurisha iyo sambu nβinzu bubatsemo atabimumenyesheje.
Nyuma yo kugurishwa kβuwo mutungo, uyu mugore yahise yirukanwa mu rugo, asigara nta hantu afite ho kuba ndetse nta nβundi mutungo asigaranye. Kuri ubu, avuga ko imibereho ye igoye cyane kuko abayeho asaba ubufasha, ibintu atatekerezaga ko byamugeraho nyuma yo gushora imbaraga ze mu kubaka urugo.
Arasaba ubuyobozi nβinzego zibishinzwe kumurenganura, agahabwa ubutabera ku mutungo yagizemo uruhare kubaka no ku burenganzira bwe nkβumugore washakanye byemewe nβamategeko. Avuga ko akeneye ko ikibazo cye gikemurwa mu buryo buboneye, kugira ngo abashe kongera kubona ubuzima bwiza nβicyizere cyβejo hazaza.
















