
Sosiyete itunganya umuziki 1:55 AM, imaze kwamamara mu gufasha no guteza imbere impano nshya, yamaze gushyiraho amasezerano mashya azajya akoreshwa mu mikoranire yayo n’abahanzi, azwi nka “Standard Recording Deal.”
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, Tuyitakire Joshua, ushinzwe itangazamakuru muri 1:55 AM, yatangaje ko kuva batangije ubu buryo bushya bamaze kwakira ubusabe bw’abahanzi batanu bifuza gukorana nabo.
“Kugeza ubu, twamaze kwakira ubusabe bw’abahanzi batanu bifuza kujya muri 1:55 AM binyuze muri aya masezerano mashya. Ni uburyo bugamije koroshya no kurushaho kunoza imikoranire hagati yacu n’abahanzi, hagamijwe kubaha amahirwe yo guteza imbere umuziki wabo mu buryo burambye,” Tuyitakire Joshua.
Tuyitakire asobanura ko aya masezerano atandukanye n’ayo bari basanzwe bakoresha kuko azajya aha umuhanzi amahirwe yo guhabwa ubufasha mu gikorwa cyose cy’itunganyirizwa ry’indirimbo, guhabwa ubujyanama mu bijyanye n’ubuhanzi, ndetse no kumufasha kugera ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo.
Yongeyeho ko Standard Recording Deal ari igisubizo ku bahanzi bashaka gukorana n’inzu itunganya umuziki ariko badafite ubushobozi buhagije bwo kwishyura buri gikorwa ku giti cyacyo.
Tuyitakire yasobanuye ko 1:55 AM izakomeza gufungura amarembo ku bahanzi bafite impano n’icyerekezo, cyane cyane abifuza gukora umuziki ufite ubuziranenge bujyanye n’isoko ryo mu gihe tugezemo.
“Intego yacu si ugukorana n’umuhanzi umwe gusa ngo tubyiteho, ahubwo turashaka gutanga amahirwe menshi ku bahanzi batandukanye kugira ngo umuziki wacu utere imbere kandi ugere ku rwego mpuzamahanga,” — Joshua.
Kugeza ubu, 1:55 AM imaze kumenyekana nk’imwe mu nzu zifasha cyane abahanzi bato kuzamuka, binyuze mu gutunganya indirimbo, gufata amashusho, no kubahuza n’abakunzi b’umuziki mu buryo bwa kinyamwuga.