Amakuru

2020: Nyaruguru: RIB yataye muri yombi umunyamanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivu, menya impamvu. inkuru irambuye

Hashize iminsi mu Karere ka Nyaruguru hatawe muri yombi abayobozi batandukanye bitewe nibyo bakurikiranweho birimo no kunyereza ibyagenewe abaturage.

Tariki ya 6/5/2020 nibwo mu murenge wa Ruheru inzego z’umutekano zataye muri yombi ushinzwe ubworozi muri uwo murenge witwa Mbonyumuvunyi Gratien akurikiranweho icyaha cyo kunyereza imbuto z’ibirayi, Ifumbire ndetse n’ishwagara byagenewe abaturage mu rwego rwo kugira ngo bizamure umusaruro wabahinzi.

Kuri ubungubu amakuru avugwa muri kariya Karere ka Nyaruguru ni itabwa muri yombi rya Gitifu w’umurenge wa Kivu witwa Kanyarwanda Eugene ndetse naba Agronomes batatu, barimo uw’Umurenge wa Nyabimata, Kivu ndetse na Ruheru.

Abo bakaba bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza imbuto y’ibirayi ndetse n’ifumbire mvaruganda nabyo ikaba byari bigenewe abaturage nkuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwabitanga rubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

RIB itangaza ko abo bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mugihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close