Amakuru

2020: Police y’u Rwanda yataye muri yombi Twitegure wagendaga wiba amafaranga kuri Telefone. Inkuru irambuye.

Uko igihugu kigera ku iterambere ni nako bamwe bagenda bakoresha iryo terambere mu bikorwa bibi bitandukanye birimo ubujura.

Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’Igihugu havugwamo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga rya Telefone, aho bamwe mu basanzwe bakora akazi ko kohereza amafaranga binyuze kuri Telefone aribo bari bamaze iminsi bibasirwa.

Burya umunyarwanda niwe wabivuze neza ko iminsi y’igisambo ni mirongo ine (40), kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/6/2020 ubanza wari umunsi wa 40 kuri Twitegure Protestestere w’imyaka 31 y’amavuko, wari warayogoje abakozi b’ibigo byohereza amafaranga kuri Telefone abyiba.

Police ikorera mu karere kaKicukiro mu murenge wa Nyarugunga, mu kagari ka Kamashashi nibwo yataye muri yombi Twitegure wari umaze iminsi yiba amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi bibyo bigo bitandukanye by’itumanaho.

Twitegure yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Police mu karere ka Kicukiro Senior Supertendent of Police (SSP) Burahinda Ntacyo.

Yavuze ko uwo mugabo yagendaga abikuza amafaranga mu buryo bw’amanyanga, kuburyo byageze aho umukozi wamubikurizaga umurongo wa telefone yakoresheje amubikuriza ikigo cy’itumanaho cyahitaga kiwufunga, ibyo byatumye abakozi babikuzaga ayo mafaranga bajya ku kigo cy’itumanaho bakabwirwa ko uwo muntu ubikuza ayo mafaranga ari ayo yibye ndetse ari gushakishwa.

Twitegure yari yaribye amafaranga angana n’ibihumbi magana inani (800,000 Rwf) yari yarashyize ku mirongo ya telefone itandukanye, Twitegure ajya gufatwa.

Yagiye kubikuza amafaranga angana n’ibihumbi ijana (100,000 Rwf) gusa uwamubikurije akomeza kumukurikiza amaso abona ahise ajya ahantu hiherereye akura Sim Card muri telefone maze arayihekenya.

Nibwo uwamubikurije yamukurikiye maze aramufata, ahita ahamagara izego z’umutekano atabwa muri yombi, Twitegure akaba arimo gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Nyarugunga

SSP Barahinda yakomeje asaba abatanga izo serivisi ko bazajya bitondera ababagana kubera ko haba harimo n’abajura bagamije kubiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close