Umunyarwenya, Iryamukuru Etienne, uzwi cyane ku izina rya 5k Etienne, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Mount Kenya University. Ku munsi wejo hashize ku wa kane taliki ya 16 Ukwakira nibwo yasoje amasomo ye mu ishami rya Business and ICT, aho yari amaze imyaka itatu yiga ahuza ubucuruzi n’ikoranabuhanga. Ni urugendo avuga ko rwari rurerure ariko rufite isomo rikomeye ry’ubwitange, kwihangana no kwizera kwejo hazaza he.
Mu gusoza amasomo ye, Iryamukuru yamuritse umushinga udasanzwe yise “Player Injury and Medical Assistance Linkage, A Case Study of Rwanda Premier League.” Uyu mushinga ugamije gufasha mu gukurikirana amakuru ajyanye n’imvune z’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ukazahuza amakuru y’abaganga, amakipe ndetse n’abakinnyi ubwabo binyuze mu ikoranabuhanga.
Nk’uko yabivuze mu biganiro yagiranye n’inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga, Iryamukuru yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku rukundo afitiye ruhago nyarwanda, no kubona ko hari icyuho mu buryo amakuru y’imvune atangwa cyangwa abikwa.
Yavuze ati: “Nifuzaga uburyo amakuru ajyanye n’imvune z’abakinnyi yabikwa neza, abakozi b’ubuvuzi bakayabona byihuse, n’amakipe akabasha gutegura gahunda z’ubuvuzi zinoze.”
Abakurikira uyu musore bamusabiye imigisha, benshi bamushima ku bw’umuhate we wo kwiga atabivanga n’akazi ke k’urwenya n’itangazamakuru.
Uretse kuba umunyarwenya ukora ibintu bitandukanye byiganjemo ibitwenge n’ubuvanganzo, Iryamukuru azwi kandi nk’umusore ukunda ikoranabuhanga no gutekereza ku mishinga ifite inyungu muri rusange.
Uyu mushinga we ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburyo amakuru ajyanye n’imvune n’ubuvuzi bw’abakinnyi akurikiranwa mu Rwanda, ukaba ugaragaza ko ubumenyi bwo muri kaminuza bushobora no kuba igisubizo cy’ibibazo biboneka mu mikorere y’ikipe cyangwa se muri ruhago nyarwanda uko ifatwa mu mikino.
Ni intambwe nshya mu rugendo rw’umusore watangiye nk’umunyarwenya ariko ubu ukomeje kwagura imipaka mu buhanga n’iterambere ry’ikoranabuhanga kugeza ubu.
