Umunyarwenya ukunzwe cyane mu Rwanda, Iryamukuru Etienne uzwi ku izina ry’iritazirano 5K Etienne, uri mu bagize itsinda ry’urwenya Bigomba Guhinduka, yatunguye abakunzi be n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye, nyuma yo kwerekana ku mugaragaro umukunzi we witwa Uwizeyimana Josiane, banatangaza ko bari mu myiteguro yo kurushinga.
Ibi 5K Etienne yabigaragaje mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto agaragaza uyu mukobwa bari kumwe, ayaherekeza amagambo yuzuyemo urukundo n’amarangamutima akomeye. Ubutumwa bwe bwagaragaje ko uyu mukunzi ari umuntu umuha amahoro n’imbaraga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Mu magambo yuje urukundo, 5K Etienne yavuze ko gutekereza Josiane bimugira mushya, ko kumurota bimufasha gusinzira neza, naho kuba bari kumwe bikamwongerera imbaraga zo kubaho no guharanira ejo heza. Yongeyeho ko amukunda byimazeyo, atarinze kugereranya urukundo rwabo n’urw’abandi, kuko kuri we buri munota w’umunsi awumarana n’uwo akunda ufite agaciro gakomeye.
Yanasabye Imana ko igihe cyagenda gahoro, kugira ngo abashe kumarana igihe kinini n’uwo umutima we wahisemo. Iyi nkuru yakiriwe neza n’abakunzi be, benshi bamwifuriza ibyiza mu rugendo rushya rwo kwitegura gushinga urugo.


















