
Virginia Giuffre, washinje Igikomangoma Andrew w’u Bwongereza n’abandi bagabo bafite imbaraga mu isi ko bamufashe ku ngufu akiri umwana w’imyaka mike, nyuma yo kugurishwa n’umushoramari Jeffrey Epstein, yapfuye afite imyaka 41.
Giuffre yapfiriye ku musozi we wo muri Australia y’Uburengerazuba ku wa Gatanu, yiyahuye, nk’uko umuvugizi we yabitangaje.
“Virginia yari intwari ikomeye mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu. Yari umucyo watabarizaga benshi barokotse ihohoterwa,” itangazo ryatanzwe n’umuryango we rigira riti. “Nubwo yahuye n’ibibazo bikomeye mu buzima bwe, yakomeje kwaka nk’inyenyeri. Tuzamukumbura cyane bikabije.”
Umuvugizi we, Dini von Mueffling, yamusobanuye nk’”umuntu wuzuye urukundo, ubwenge n’urwenya.”
“Yakundaga abana be cyane n’inyamaswa nyinshi yari yoroye. Buri gihe yitaga ku bandi kuruta uko yitaga kuri we,” von Mueffling yanditse mu itangazo. “Nzamukumbura bitavugwa. Kugira amahirwe yo kumuhagararira byari ishema ry’ubuzima bwanjye.”
Giuffre, wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akamara imyaka myinshi atuye muri Australia, yabaye ijwi rikomeye rihagarariye abarokotse icuruzwa ry’abantu nyuma yo kujya ku isonga mu kumena amabanga no kugwa kw’umuherwe Epstein.
