
Abaturage b’igihugu cya Uganda babyutse bumva inkuru ibabaje ivuga urupfu rwa Rajiv Rupaleria, umuhungu wa Sudhir Rupaleria, umwe mu banyemari bakomeye mu mujyi wa Kampala, wapfuye azize impanuka ikomeye.
Imodoka yari atwaye yagonze imipaka itandukanya umuhanda kuri Flyover ya Busabala iri mu karere ka Makindye-Ssabagabo, mu ntara ya Wakiso. Iyo modoka yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro igashya kugeza ishibutse, bihitana abantu babiri barimo na Rajiv.
Nyuma y’iyi nkuru ibabaje, ibyamamare n’abandi bantu bazwi cyane mu gihugu batangiye kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
Dore bimwe mu butumwa bw’inkoramutima bwatanzwe n’abantu bazwi bashyizeho agatima bifatanya n’umuryango wa Rajiv: