
Abajura bibye igikapu kirimo MacBook, indirimbo nshya, na gahunda y’ibitaramo bya Beyoncé
Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Beyoncé Knowles-Carter, yahuye n’akaga gakomeye ubwo yaterwaga n’abajura mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari arimo gukora ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya “Cowboy Carter”.
Nk’uko bitangazwa n’inkuru yatangajwe n’ibinyamakuru byegereye ibyamamare, abajura bishe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwawe n’umwe mu bafatanyabikorwa ba Beyoncé, bayimenamo ibirahuri, bakuramo igikapu cyarimo ibintu by’ingenzi cyane birimo:
- Indirimbo nshya Beyoncé yari yitegura gushyira hanze ariko itarasohoka ku mugaragaro
- Imashini ebyiri za MacBook zikoreshwa mu kazi ka buri munsi
- Headphones za Apple zihenze
- Gahunda y’uko ibitaramo bigomba gukorwa (Tour Plan)
- N’imitako y’agaciro kataramenyekana neza.
Iki gikapu cyari kirimo ibintu by’ibanga ndetse binashobora kugira ingaruka ku murongo w’akazi ka Beyoncé, by’umwihariko indirimbo yari itarasohoka. Nubwo nta muntu wakomeretse mu bujura bwabaye, icyangiritse ni byinshi ku rwego rw’akazi n’umutekano w’amakuru.
Polisi yo mu mujyi wa Atlanta yatangiye iperereza kuri ubu bujura, igamije kumenya uko byagenze no gushakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko ndetse ibikoresho byibwe bisubizwe nyirabyo.
Ubuyobozi bwa Beyoncé ntacyo buratangaza ku mugaragaro, ariko abafana b’uyu muhanzikazi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza impungenge no kumusaba kwihangana, banizeye ko indirimbo yibwe itazasakara ku mbuga zitemewe.
Ibi bibaye mu gihe Beyoncé yakomeje kwerekana ubuhanga buhanitse mu muziki n’imyiteguro y’ibitaramo bye bikomeye, bikomeje gukorerwa mu mijyi itandukanye yo muri Amerika. Abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko kuba ibikoresho bye byaribwe birimo indirimbo zitari zasohoka bishobora kugira ingaruka ku mitegurire y’ibikorwa bye by’akazi.
Turakomeza gukurikirana uko iperereza rizagenda, cyane cyane niba iyo ndirimbo yibwe izasakazwa cyangwa igasubizwa mbere yo gutambuka ku mugaragaro.