
Jasinta Makwabe umaze kubaka izina muri Tanzania, ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi FM yavuze ko akunda cyane couple ya Miss Ishimwe Naomi n’umugabo we Michael Tesfay ndetse abona baberanya cyane.
Uyu munyarwandakazi uba Tanzania yanavuze ko afite amatsiko yo kubona abana babo.
Ati “Ni beza cyane, umugore ni mwiza, umugabo ni mwiza, baraberanye cyane, Naomie n’umugabo wawe turabakunda hano Tanzania, Naomi mba numva mfite amatsiko y’abana banyu bazaba basa n’abamalayika, couple yabo ni nziza cyane.”
Jasinta ni umukobwa w’imyaka 28 ni umunyamideli wahagarariye Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar, mu 2021.
Nubwo atavukiye mu Rwanda ariko avuka ku babyeyi b’Abanyarwanda ndetse iyo muganira wumva avuga Ikinyarwanda adategwa na gato ku buryo ushobora kugira ngo yabaye mu Rwanda igihe kinini.
Inkuru y’urukundo rwa Michael Tesfay na Miss Ishimwe Naomi rwatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022, yambikwa impeta muri Mutarama 2024 ubukwe buba mu Ukuboza 2024.