John Dramani Mahama, wahoze ari Perezida wa Ghana kuva mu 2012 kugeza mu 2017, yongeye gutorwa nk’Umukuru w’Igihugu muri manda yo mu 2024.
Mu matora yabaye ku itariki ya 7 Ukuboza 2024, yegukanye intsinzi y’amajwi 56.55%, ahigitse Dr. Mahamudu Bawumia wari visi perezida wa Ghana ndetse n’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya NPP.
Iyi ntsinzi yamenyekanye nyuma yo kwemera gutsindwa kwa Bawumia, kandi Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mahama yatsinze nubwo hari ibyiciro bike by’amajwi bitaratangazwa.
Mahama yakoze politiki mu nzego zitandukanye harimo kuba Minisitiri, Visi Perezida, ndetse na Perezida. Nyuma yo gutsindwa mu 2016, asubiye ku butegetsi yiyemeje gushaka ibisubizo ku bibazo by’ubukungu birimo ubushomeri, ibiciro bihanitse, n’imyenda ikomeye igihugu gifite.
Mu mugambi we, yashyize imbere gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’ubukungu bushingiye ku masaha 24 kugira ngo ubucuruzi bukomeze umunsi wose.
Nubwo iyi ntsinzi ari amahirwe yo kwandika amateka mashya, ibibazo by’ubukungu n’imiyoborere byamuranze muri manda ye ya mbere bigomba kwitabwaho cyane mu gihe ashaka gukomeza gushyira igihugu mu cyerekezo cyiza.