Jacktone Odhiambo, umufotozi wo muri Kenya, yakatiwe igifungo cy’imyaka 50 kubera kwica mugenzi we babanaga, Edwin Chiloba, wari umunyamideli n’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa LGBTQ+.
Edwin Chiloba, wari umunyamideli n’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa LGBTQ+
Urukiko Rukuru rwa Eldoret rwahamije Odhiambo icyaha cyo kwica Chiloba mu kwezi kwa Mutarama 2023, aho umurambo we wabonetse mu isanduku y’icyuma.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Odhiambo yateguye kwica Chiloba ubwo bari bavuye mu kabyiniro, kandi ibimenyetso bya ADN byerekanye ko bari bafitanye umubano wihariye.
Nubwo hari abatekerezaga ko urupfu rwa Chiloba rwaba rufitanye isano n’urwango rushingiye ku myitwarire ye, polisi yakuyeho iyo ngingo, ivuga ko atari icyaha cy’urwango.