Dominique Pelicot, umugabo w’imyaka 72 wo mu Bufaransa, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ku byaha byo gufata ku ngufu uwari umugore we, Gisèle Pelicot, nyuma yo kumusindisha akoresheje imiti, ndetse no kumushyira mu maboko y’abandi bagabo ngo bamufate ku ngufu mu gihe cy’imyaka igera ku icumi ishize.
Ibi byaha byabaye hagati ya 2011 na 2020, aho Pelicot yashukaga abagabo yabonaga ku mbuga nkoranyambaga, akabatumira mu rugo rwe kugira ngo basambanye umugore we wari wasinzirijwe n’imiti.
Pelicot yemeye ko we n’abo bagabo yatumye bahuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga akabatuma gufata ku ngufu umugore we Gisèle bamusanze mu buriri bwe yataye ubwenge.
Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Vaucluse, Pelicot yemeye ibyaha aregwa, asaba imbabazi ku bikorwa bye.
Abandi bagabo 50 nabo bakatiwe ibihano bitandukanye, birimo igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 15, bitewe n’uruhare rwabo muri ibyo byaha.
Uru rubanza rwatumye habaho ibiganiro byinshi mu Bufaransa no ku isi yose, byibanda ku kamaro ko guhindura imyumvire ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushakira ubutabera abahohotewe.