Mahamat Idriss Déby Itno, umuyobozi ukiri muto kandi ufite icyerekezo, yashyikirijwe ipete rya Maréchal ku myaka 40 y’amavuko, akaba ari umwe mu bayobozi bake cyane muri Afurika bahawe iri pete ku myaka nk’iyi.
Iki gikorwa cyabaye umunsi udasanzwe mu mateka y’igihugu cya Tchad, kikaba cyarabereye mu birori by’ikirenga byabereye mu murwa mukuru, N’Djamena.
Uyu mukuru w’igihugu cya Tchad w’imyaka 40, wabaye Perezida wa Tchad nyuma y’urupfu rwa se, Maréchal Idriss Déby Itno, yakomeje urugendo rwo guharanira iterambere ry’igihugu, kubungabunga umutekano no gushyira imbere ubumwe bw’abaturage ba Tchad.
Kwitwa Maréchal, ari ryo zina rikomeye mu gisirikare, ni icyubahiro gikomeye gishimangira uruhare rwe mu gukomeza gukorera igihugu no kwerekana ko afite ubushobozi bwo kuyobora mu bihe bikomeye.
Ibirori byo kumushyikiriza iri pete byari byitabiriwe n’abayobozi b’inzego zose, abanyacyubahiro bo mu karere ndetse n’abaturage b’ingeri zitandukanye, bose bahuriza ku gushima uburyo Maréchal Déby Itno yagaragaje ubwitange n’ubuyobozi bufatika mu gukomeza gusigasira amahoro no gutera imbere.
Kubona Perezida ukiri muto kandi ubereye abaturage ahabwa icyubahiro nk’iki ni igikorwa kigaragaza icyizere igihugu gifitiye abayobozi bacyo b’ejo hazaza.
Uruhare rwa Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno rukomeje kuba ingenzi mu kugena icyerekezo cya Tchad n’umugabane w’Afurika muri rusange, cyane cyane mu guharanira ubwigenge bw’igihugu n’amahoro arambye muri Afurika yo hagati. Iri pete rishobora kumutera imbaraga zo kurushaho gukorera igihugu no guharanira iterambere rirambye.