Umuhanzi w’indirimbo akaba anatunganya umuziki, Jean Pierre Roger Ntigondozwa, azwi ku izina ry’ubuhanzi “Mr. Roger.” Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda, kandi azwi cyane kubera ubuhanga bwe mu guhanga no gutunganya umuziki ufite ireme.
Mr. Roger ni umuhanzi w’indirimbo zifite ubutumwa buhamye, akaba kandi ari umwe mu batunganya umuziki (producers).
Mr. Roger aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Hallelujah’, afatanyije na mugenzi we Empra nawe uri mu bahanzi bazi umuziki. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza bw’Imana, aho ishimangira icyizere, urukundo, n’ibyo Imana idukorera mu buzima bwa buri munsi.
Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwakoze ku mitima ya benshi, by’umwihariko abakunda umuziki ufite inyigisho n’ihumure. Indirimbo ‘Hallelujah’ yabaye icyitegererezo muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yatumye yigarurira imitima ya benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Uretse iyi ndirimbo, Mr. Roger afite n’izindi ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane, zirimo iz’urukundo, iz’ubuzima busanzwe, ndetse n’iz’ubutumwa bw’umuryango.
Yihariye mu buryo ahanga injyana zitandukanye, agahuza amajwi n’ubutumwa mu buryo bugaragaramo ubuhanga n’impano idasanzwe.
Mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwe no kugera ku bafana be, Mr. Roger akoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Yaba kuri Instagram, TikTok, YouTube, Twitter (X), ndetse na Threads, aho hose akoresha amazina ye y’ubuhanzi ari yo “Mr. Roger” cyangwa “@realrogermusic.” Ku rubuga rwa Facebook, akunze gukoresha paji yitwa “Mr. Roger.” Abakurikira izo mbuga bakunze guhamya ko ibyo akora biba bifite ireme, kandi ko ashyira imbere guha abakunzi be ibihangano byiza bifite ubutumwa bw’ubuzima bunoze.
Nk’umuhanzi watangiye urugendo rwe rwo guhanga afite icyerekezo gikomeye, Mr. Roger yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuranzi ukomeye, nubwo Se yari umukunzi w’umuziki wa kera ibyo akabimukundisha, yamutoje gukunda umuziki wuzuyemo ubumenyi n’ubwenge.
Kuba yarakuranye igitekerezo cyo guhanga ibihangano bifite ireme ni kimwe mu byamufashije kugera ku rwego ariho ubu. Aho atangiriye gukora umuziki, yahoranaga intego yo gukora ibihangano bigira uruhare mu kubaka sosiyete, binyuze mu buhanzi buhamye.
Mr. Roger akunda kuvuga ko umuziki ari ururimi rw’Isi yose, kandi akoresha impano ye kugira ngo agere ku mitima y’abantu. Yemeza ko indirimbo nziza ifite ubutumwa ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu, ikamuha icyizere cyo gukomeza urugendo rw’ubuzima. Ni yo mpamvu yibanda ku ndirimbo z’ubutumwa bwubaka abantu, haba mu bijyanye no gushimangira ukwizera, urukundo, no gutanga icyizere ku hazaza.
Uretse kuba umuhanzi, Mr. Roger azwiho kugira umutima wo gufasha abandi bahanzi b’abakiri bato bafite impano ariko bakeneye uwabafasha kuyigaragaza.
Binyuze mu gutunganya umuziki, akorana na bo, akabaha ubumenyi ndetse n’uburyo bwo kwagura ibikorwa byabo. Abahanzi bakorana na we bakunze gushima imikorere ye ndetse n’uburyo abafasha guhanga indirimbo z’ubwiza bwihariye.
Mu minsi iri imbere, Mr. Roger afite gahunda yo gukomeza gutunganya indirimbo zirimo ubutumwa bwimbitse, no gukorana n’abahanzi batandukanye ku rwego mpuzamahanga. Afite kandi intego yo gushyira imbere umuco Nyarwanda binyuze mu bihangano bye, kandi akomeje kwerekana ko ubuhanzi buha agaciro umuco bushobora kugera kure mu buryo bw’iza.
Kuba Mr. Roger ari umuhanzi w’indirimbo ndetse anazitunganya, bituma ahuza impano ebyiri zikomeye, ibyo bigatuma ibihangano bye bigira umwihariko udasanzwe. Akomeje kuba umwe mu batangarirwa mu ruganda rwa muzika, kandi abakunzi b’umuziki bategereje byinshi bizaza biturutse ku buhanga bwe no ku nzozi afite zo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda.
“Hallelujah n’indirimbo iri kugira icyo ihundura mu mitima ya bantu.