Nibura abantu 51 bazwi bapfuye nyuma yimvura idasanzwe yateje imyuzure ikabije mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Espanye. Mu mujyi wa Chiva hafi ya Valencia haguye imvura mu masaha umunani gusa abayobozi baho bavuga ko “bidashoboka” gutangaza umubare w’abantu bapfuye.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga umwuzure uteza akaduruvayo mu karere kanini ko muri Espagne. Indi videwo isa nkaho yerekanaga abantu batsimbaraye ku biti kugirango birinde gutwarwa n’umwuzure. Igice kinini cy’igihugu cyibasiwe cyane n’imvura n’urubura, bituma imwuzure wihuta mu Turere twinshi.
Hashyizweho ingabo zirenga 1.000 kugira ngo zifashishwe mu gikorwa cyo gutabara, kubera ko abantu bari benshi barimo batwarwa n’umwuzure. Ibitangazamakuru nabyo byatangaje ibyangiritse hamwe n’abantu bahitanwe n’umwuzure.
Umwami wa Espagne Felipe wa VI yavuze ko ‘yababajwe cyane’ n’umwuzure, anatanga ubutumwa kuri x yihanganisha imiryango yabuze ababo. Bivugwa ko amaradiyo na televiziyo byakiriye abantu babarirwa mu magana basaba ubufasha bafatiwe mu turere twari twugarijwe n’umwuzure no gushakisha ababo.
Inkeragutabara zikoresha drone mu gushakisha ababuze muri Leta ya Letur zatangaje ko aka gace kari kibasiwe n’umwuzure mwinshi cyane, nk’uko umuyobozi waho, Milagros Tolon yabitangarije televiziyo rusange yo muri Esipanye TVE. Ati: “Icy’ibanze ni ugushaka abo gusa ntakindi”. Umujyi wa Chiva wari mu bambere bahuye n’umwuzure karahabutaka. Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko ku isaha ya saa 18h00 (17h00 GMT) ku wa kabiri imihanda yo muri uyu mujyi yahindutse inzuzi, imodoka zirarengerwa, amatara yo ku mihanda yari yangiritse.
Minisitiri w’ingabo muri Espagne, Margarita Robles, yatangarije abanyamakuru ko umwuzure mu karere kose “ari ibintu bitigeze bibaho”. Yongeyeho ati: “Ejo, nijoro, serivisi z’ubutabazi zari muri ako gace, ariko umwuzure wari wose”.
Abantu bahamagaye polisi kuri telefone 9006 5112 kugira ngo bamenyeshe abantu baburiwe irengero. Uhagarariye guverinoma muri aka karere, Pilar Bernabe ati: “ni ngombwa guharanira umutekano w’abaturage bahagaze ndetse n’abantu bagomba gutabara abandi”.
Umuyobozi w’akarere ka Valenica, Carlos Mazon, yabwiye abanyamakuru ati: “Niba (serivisi z’ubutabazi) zitarahagera ntibiterwa no kubura uburyo ahubwo ni ikibazo cyo kuhager”.
Serivisi ishinzwe ikirere muri Espagne AEMET yatangaje ko Chiva, mu karere ka Valencia, haguye imvura iri kucyigero cya 491mm mu masaha umunani ku wa kabiri ibyo bikaba bihwanye n’imvura imaze umwaka.
ADIF yavuze ko serivisi zose za gari ya moshi zahagaritswe mu karere ka Valencia Umujyi wa Valencia wavuze ko amashuri yose n’ibikorwa bya siporo byahagaritswe ku wa gatatu, kandi parike zizakomeza gufungwa. Isi yamaze gushyuha nka 1.1C kuva igihe inganda zatangira kandi ubushyuhe buzakomeza kwiyongera keretse leta zo ku Isi yose zigabanije imyuka ihumanya ikirere.