Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye urugendo rwihariye mu Burundi, aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.
Ibiganiro byabaye mu muhezo, ariko amakuru atangwa n’Ibiro bya Perezida Tshisekedi avuga ko uru ruzinduko rugamije “kurushaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no kuganira ibibazo by’umutekano mu karere.”
Uru ruzinduko rwabaye nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Perezida Tshisekedi na Perezida Paul Kagame byari biteganyijwe i Luanda muri Angola bisubitswe.
Mu biganiro byabo, Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye bumvikanye ku buryo ingabo z’u Burundi zafatanya na FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23.