Umukinnyi w’icyamamare w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 39 yamavuko, agiye gusinya amasezerano mashya muri Al-Nassr, ikipe yo muri Saudi Arabia. Aya masezerano mashya afite agaciro ka miliyoni zirenga £167.9 ku mwaka, akaba azajya anagenerwa 5% by’imigabane muri iyi kipe.
Ibi bisobanuye ko Ronaldo azagira uruhare mu micungire y’ikipe ndetse no mu kugura abakinnyi bashya bazifashishwa mu kubaka ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al-Nassr muri Mutarama 2023, avuye muri Manchester United, aho yari agarutse gukinira iyi kipe nyuma y’imyaka myinshi.
Nyuma yo kugera muri Al-Nassr, Ronaldo yahise atangira kwigaragaza nk’umukinnyi w’icyitegererezo, akaba yaragaragaje ko afite ubushobozi bwo guhindura ikipe no kuyizamurira icyizere mu mikino yo ku rwego mpuzamahanga.
Amasezerano mashya avuga ko azajya ahabwa miliyoni £3.19 buri cyumweru, bikaba bimugira umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi ku Isi. Uretse ibihembo bya buri cyumweru, 5% by’imigabane yahawe muri Al-Nassr bizamufasha kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ikipe, akaba ashobora no kugira ijambo mu isinywa ry’amasezerano y’abakinnyi bashya.
Iki gikorwa kigaragaza ko iyi kipe ifite gahunda ndende yo gukomeza kuzamura izina ryayo ku rwego mpuzamahanga, ikoresheje abakinnyi bafite ubuhanga bukomeye.
Ronaldo ari mu bakinnyi bamamaye cyane ku Isi, akaba azwiho kuba afite umuhate udasanzwe no guharanira gutsinda buri gihe.
Kuza kwe muri Al-Nassr kwazanye impinduka mu buryo iyi kipe ibarwa ku rwego rw’amakipe akomeye muri Asia no hanze yayo, kuko umubare w’abafana bayo ku mbuga nkoranyambaga wiyongereye cyane.
Aya masezerano mashya ni ikimenyetso cy’uko Al-Nassr ishaka gukomeza gushyira imbaraga mu gushaka intsinzi n’iterambere rikomeye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga. Ronaldo, ukomeje kugaragaza ubuhanga bwe nubwo ageze mu myaka y’umusozo w’umwuga we, azakomeza kuba imbarutso ikomeye mu kuzamura izina rya Al-Nassr no guteza imbere siporo muri Saudi Arabia.