Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bageze mu mazi abira nyuma y’urupfu rw’abantu 87 mu kirombe cya zahabu cyari cyatawe. Aba bantu, bakekwaho gucukura mu buryo butemewe, bivugwa ko bapfuye bazize inzara no kubura amazi yo kunywa, ariko icyateye urupfu rwabo ntikirashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.
Abayobozi barashinjwa kuba barinangiye gufasha abacukuzi, aho ahubwo bafashe ingamba zifatwa nk’izo “kubahatira gupfa,” birinda kohereza ibiryo n’amazi mu kirombe.
Icyemezo cyabo cyamaganywe bikomeye n’amashyirahamwe y’abakozi, aho bamwe bavuga ko iki gikorwa cyagize ingaruka mbi ku buzima bwa benshi.
Iki kibazo cyatangiriye mu mwaka ushize, ubwo abategetsi batangazaga ko batazafasha abacukuzi bagera ku 2000, bari barafatiwe mu kirombe cyegereye umujyi wa Stilfontein, mu ntara yo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Johannesburg.
Abaturage bari mu matsinda y’ubutabazi bavuze ko guverinoma yirengagije inshingano zayo, aho bamwe bagiye bakurura imirambo y’abantu mu byumweru bishize, bafite inoti zomekwaga ku myambaro zisaba ibiryo.
Amakuru avuga ko abapolisi ndetse na ba nyir’ibirombe bashinjwaga gukuraho imigozi no gusenya uburyo bwakoreshwaga n’abacukuzi mu kumanuka cyangwa kohereza ibikoresho mu kirombe. Mu mwaka ushize, urukiko rwari rwategetse abayobozi kwemera kohereza ibiryo n’amazi mu kirombe, ariko ntibyubahirizwa. Mu cyumweru gishize, urukiko rwongeye kubahatira gutangira igikorwa cyo gutabara.
Mannas Fourie, umuyobozi mukuru wa serivisi z’ubutabazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yashimye ubushobozi bwashyizweho mu bikorwa byo gutabara, avuga ko ari “ubwa mbere ku Isi.” Imashini zatejwe imbere mu nganda zo muri Afurika y’Epfo ngo zagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa, nubwo bwose igikorwa cyo gutabara cyatangiye igihe cyari cyarenze.
Mandla Charles, umwe mu bakorerabushake mu bikorwa byo gutabara, yavuze ko guverinoma igomba gushyiraho gahunda ifatika yo kwirinda ibyago nk’ibi mu bihe biri imbere. Yongeyeho ko abayobozi bagomba kwitaba urukiko kugira ngo babazwe ibyo bakoze.
Ishyaka rya kabiri rikomeye mu gihugu, ririmo no mu ihuriro rya guverinoma, ryasabye Perezida Cyril Ramaphosa gutangiza iperereza ryigenga kuri iki kibazo. Ibi bizafasha kumenya neza icyateye aya mahano no gufata ibyemezo bigamije gukumira ibibazo nk’ibi mu gihe kizaza.