Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yibasiye bikomeye batatu bahoze ari abajyanama be mu rwego rw’ubutabera, nyuma y’aho bafunguje imfungwa atahaye imbabazi. Aba bajyanama ni Baribonekeza Jean Baptiste wari ushinzwe ubutabera n’ubutegetsi, Sibomana Cyrille wari ushinzwe gutegura amategeko, na Harerimana Arcade. Bose batawe muri yombi maze bafungirwa muri gereza ya Mpimba.
Mu kiganiro n’abanyamuryango b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi cyabereye mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yagaragaje uburakari bukomeye ashinja aba bantu kutamwubaha no guhonyora inzego z’igihugu.
Yabashinje gukoresha nabi inshingano zabo, maze avuga ko bari barigize “intama kandi ari ibirura.”
Yagize ati: “Mwigira intama muri ibirura. Ni yo mpamvu mvuga ko ubunyangamugayo buterwa no kubura uburyo. None ntimuri kumpemukira mubona? Nta mujyanama wanjye mukuru wampemukiye mubona? Njyewe nari nzi ko ari umuhanga, nari nzi ko ari muzima muhuye, kumbe ni ikirura muhuye, ntubimenye.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko imfungwa zirenga 5000 zahawe imbabazi na we ubwe ari izahamijwe ibyaha bito, ariko ngo abajyanama be bo bafunguje abandi bantu batari bakwiye gufungurwa.
Yavuze ko aho gufunguza abashobora guteza imbere Igihugu, bafunguye abashobora kugisenya no kugihungabanya.
Ati: “Aho kurekura umuntu ujya guteza imbere Igihugu, ukarekura ujya kwica igihugu! …Bitwaje ko bakorera mu biro iwanjye, baragenda bavuga ko ‘hariho amabwiriza duhawe’, aba n’aba bagomba gutaha. Bavuze ngo ‘Rero tubishyire muri raporo’, ngo ‘Oya, iki ni icyitonderwa’ kugira ngo simbimenye.”
Perezida yakomeje asobanura ko ibi bikorwa ari icyaha gikomeye cyo guhungabanya inzego z’Igihugu no kwangiza icyizere abaturage bagirira ubuyobozi.
Yongeyeho ko ibyo bakoze byatumye Igihugu gihura n’ibibazo bitari ngombwa, cyane cyane muri iki gihe ubuyobozi bwari bushyize imbere gukemura ibibazo by’ubutabera no gusigasira ituze n’umutekano w’Igihugu.
Uyu muyobozi yahamagariye abanyamuryango b’ishyaka CNDD-FDD gukomeza gushyigikira gahunda z’ubuyobozi kandi bagafasha kugaragaza abantu bose bashaka gukoresha nabi inshingano zabo cyangwa bakorera mu nyungu zabo bwite.
Yashimangiye ko buri wese ukoresha nabi ubushobozi ahabwa, azakurikiranwa kandi ahanwe by’intangarugero.
Perezida Ndayishimiye yasabye kandi ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kugenzura abakozi bose bo mu nzego za leta kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazasubira ukundi. Yanavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu guharanira ko ubutabera bw’Igihugu butabogamirwa n’inyungu za bamwe, ahubwo bugakomeza kuba igikoresho cyo gusigasira uburenganzira bwa buri wese.