DJ Brianne, uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, ari muri bantu bafite inkuru idasanzwe y’ubuzima bwuzuye ubumuntu n’ubugwaneza. Nubwo izina rye riri mu byamamare mu kuvanga imiziki, hari byinshi abantu batari bazi ku mateka ye ndetse no ku buryo yitangira abandi.
Ubusanzwe amazina ye nyyakuri yitwa Gateka Brianne, akaba yaravutse mu 1996 mu gihugu cya Kenya. Ku myaka itari myinshi, yaje mu Rwanda aho yakuriye ku Kimihurura.
DJ Brianne yasoje amashuri ye yisumbuye mu mwaka wa 2013, hanyuma mu 2019 muri Mata, atangira kwiga umwuga wo kuvanga imiziki. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma y’aho akimukira mu Rwanda, afashijwe na DJ Yolo ndetse na DJ Théo, uyu akaba aherutse kwitaba Imana mu minsi ishize.
Amateka y’ubuzima bwe:
DJ Brianne afite amateka yihariye kuko nawe ubwe yabayeho mu buzima bukomeye bwo kuba ku muhanda. Ibi byamuhaye ubushobozi bwo kumva neza akababaro n’ibibazo abana bo ku muhanda bahura nabyo. Ubuzima bwo ku mihanda ntibwamubujije gukomeza kugendera ku nzozi ze zo kugira aho agera no gufasha abandi. Ibi nibyo byamuteye gufata icyemezo cyo gushinga umuryango witwa ‘La Perle Foundation’ ugamije gufasha abana bo ku mihanda ndetse n’abatishoboye muri rusange.
La Perle Foundation, yashinze, ni umuryango ugaragaza urukundo rwe n’ubwitange mu gufasha abana b’imfubyi, abari ku mihanda, ndetse n’abandi batishoboye.
DJ Brianne avuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku mateka ye bwite, dore ko nawe yanyuze mu buzima bukomeye akiri umwana.
Kuri ubu, uyu muryango umaze imyaka itatu ukora ibikorwa byo gufasha. Ufasha abana 48 biga, 28 batari batangira kwiga kandi barimo gutegurirwa ubuzima bw’ejo hazaza. Harimo kandi abandi 13 baba ku mihanda, bakaba nabo bahawe amahirwe yo kubaho neza.
DJ Brianne ashimira cyane abantu bose bakomeza kumushyigikira muri izi nshingano, cyane cyane abaterankunga ndetse n’abantu b’umutima mwiza batanga inkunga zitandukanye. Avuga ko buri wese ufite umutima wo gufasha agira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi.
Nubwo afite umutima mwiza wo gufasha, hari bamwe bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja ko yaba akoresha nabi inkunga agenerwa mu muryango wa La Perle.
Icyakora, DJ Brianne yahakanye yivuye inyuma ibi birego, avuga ko ari ugushaka kumusebya no kwangiza izina rye. Yagize ati: “Abantu nk’abo mbihariye inzego zishinzwe gukurikirana bene ibi bibazo, kandi nzakomeza gukora ibishoboka byose ngo izina ryanjye risobanuke neza.”
Uretse ibikorwa bye byo gufasha, DJ Brianne ni umunyamwuga mu kuvanga imiziki kandi akunzwe cyane muri iyi minsi. Abakurikira imyidagaduro doreko badatinya no kuvuga ko ari umwe mu bayoboye uruganda rwo kuvanga imiziki mu Rwanda abitwa aba DJ. Impano ye iratandukanye, kandi akunze gusangiza abamukundira umuziki wuje ubuhanga n’ibyishimo.
DJ Brianne avuga ko impano yo kuvanga imiziki ari isoko y’ibyishimo bye ndetse ikaba imwe mu nzira zimufasha kugera ku ntego ze.
Kubera ubwitange afite mu mwuga we, yagiye yegukana imitima y’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo. Yishimira uburyo abakunzi b’umuziki bakomeje kumugaragariza urukundo, ndetse nawe akabitura ibihe byiza binyuze mu muziki.
DJ Brianne afite intego yo gukomeza gukora ibikorwa byiza, haba mu mwuga wo kuvanga imiziki no mu muryango wa La Perle Foundation.
Yifuza ko uyu muryango wakwaguka ukagera ku bantu benshi kurushaho, bityo ugatanga amahirwe menshi ku bana bafite ibibazo. Avuga ko atazacika intege n’ubwo hari abagikomeje kumusebya, ahubwo azakomeza gukora ibikorwa bifite agaciro.
Mu ijambo rye, yagize ati: “Ndatekereza ku Rwanda rufite abana bose bafite uburenganzira ku buzima bwiza, uburezi, n’amahirwe angana. Niyo mpamvu ibikorwa nk’ibi ntazabihagarika.”
DJ Brianne si umuntu usanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro. Ni urugero rwiza rw’ubugwaneza, guhanga udushya, no gushyira imbere inyungu rusange. Mu myaka iri imbere, biragaragara ko azakomeza kuba umwe mu bantu bagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi, haba binyuze mu muziki we cyangwa ibikorwa bye by’ubugiraneza.
DJ Brianne aributsa kandi ko urukundo no kwitanga biruta byose kandi ko ari yo nzira yo gusiga umurage mwiza ku Isi.
Ku waba yifuza kugira inkunga atanga yayicisha: