Umubyinnyi ukomeye wo muri Kenya, Tileh Pacbro, akomeje kwigarurira uruganda rw’imyidagaduro muri Kenya. Ni nyuma y’uko atangaje ko yatandukanye n’uwahoze ari umugore we, Martina Glez, ukomoka muri Espagne. Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri Instagram, aho yemeje ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwo bashakanye amaze kumenya ko yamucaga inyuma inshuro nyinshi mu gihe bari bakibana nk’umugabo n’umugore.
Mu butumwa bwe, Pacbro yavuze ko yamaze umwaka wose acecetse, ahura n’ibibazo bikomeye birimo gutakaza akazi, kugirirwa nabi mu buryo butandukanye ndetse no gucibwa urubanza n’abantu benshi bamushinjaga gutandukanya urugo rwe.
Yavuze ko atari we watumye urugo rwabo rusenyuka, ahubwo ko yagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo rugire amahoro, ariko bikanga.
Yakomeje agira ati: “Sinigeze mucca inyuma. Si njye watumye tugera aho turi uyu munsi. Nagize igihe kitoroshye, ariko ubu meze neza kandi ndishimye.”
Nyuma yo gutandukana na Martina Glez, Pacbro yemeje ko ubu yinjiye mu rukundo rushya, aho avuga ko yishimiye gukomeza ubuzima bwe.
Yongeraho ko yifuza kugira ubuzima bwite butarangwamo ibibazo n’ibihuha by’imbuga nkoranyambaga.
Ku bijyanye n’umuhungu we yabyaranye n’uwahoze ari umugore, Pacbro yavuze ko nubwo batakibana nk’umuryango, azakomeza kumwitaho no kumurera nk’umubyeyi ukunda umwana we. “Umuhungu wanjye ni ingenzi cyane mu buzima bwanjye. Nzahora mu ruhande rwe kandi nzamuba hafi iteka ryose.”
Tileh Pacbro ni umwe mu babyinnyi bakunzwe muri Kenya, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho asangiza abakunzi be amashusho atandukanye y’imbyino n’ibikorwa bye byo mu myidagaduro. Nubwo yagize ibihe bitoroshye mu buzima bwe bwite, ntibyamubujije gukomeza urugendo rwe muri sinema no mu kubyina, aho akomeje gutumbagira mu bwamamare.