Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko abasirikare ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari muri Kivu y’Amajyepfo bose bashyizwe ku mihanda ikikije Umujyi wa Bukavu kugira ngo utigarurirwa n’inyeshyamba za M23.
M23 ikomeje kwagura ibitero byayo, aho bivugwa ko ubu iri muri kilometero 60 uvuye i Bukavu, ibintu bikomeje gutera impungenge ubuyobozi bw’uyu mujyi n’abaturage bawutuye.
Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bw’umujyi wa Bukavu bwashyize imbaraga mu kwinjiza abasivili mu gisirikare kugira ngo bafashe ingabo za Leta gucungira umutekano umujyi no kuwurinda ko wigarurirwa n’izi nyeshyamba.
Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, M23 yahise itangaza ko izakomeza urugamba igafata na Kinshasa, ariko ibwira Guverinoma ya RDC ko nibemera ibiganiro bigamije gushaka umuti urambye izahagarika imirwano.
Icyakora, Leta ya RDC yo ikomeje gutsimbarara ku cyemezo cyayo cyo kurwanya izi nyeshyamba, ivuga ko idashobora kwemera ibiganiro n’umutwe ifata nk’uw’iterabwoba.
Abasesenguzi ba politiki n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko intambara ya M23 ishobora kugira ingaruka zikomeye, cyane cyane ku baturage b’abasivili, bitewe n’uburyo imirwano ikomeje gukaza umurego.
Umujyi wa Bukavu, nk’umwe mu mijyi minini y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ushobora guhura n’ihungabana rikomeye mu gihe M23 yagabayo ibitero.
Hari impungenge ko uko izi nyeshyamba zigenda zigarurira ibice bitandukanye bya RDC, umutekano w’Akarere kose ushobora guhungabana. Bamwe mu baturage b’i Bukavu batangiye kwimuka bagana ahantu hizewe, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku mutekano wabo n’ahazaza h’igihugu cyabo.
Mu rwego rwo kwirinda ko Bukavu igwa mu maboko y’izi nyeshyamba, ubuyobozi bw’umujyi bwafashe icyemezo cyo kongera abasirikare no gushishikariza abaturage gutanga umusanzu wabo mu kurinda umutekano. Ibi bije mu gihe hari ubwoba ko iyi ntambara ishobora gukomeza kumara igihe kirekire, bigatuma ubuzima bw’abaturage bugenda burushaho guhungabana.