Ikipe ya Tottenham Hotspur yemeye amasezerano y’inguzanyo na Chelsea FC kugira ngo ibone myugariro w’Umunya-Équateur, Axel Disasi, ariko kuri ubu umukinnyi we ubwe yanze kujya muri Spurs.
Nubwo Chelsea yari yemeye amafaranga y’inguzanyo nta ngingo yo kugura irimo, Disasi we ntiyigeze agaragaza ubushake bwo kwerekeza muri Tottenham, ahubwo, yagaragaje ko yifuza kwinjira muri Aston Villa, ikipe imaze gutera imbere cyane muri Premier League, cyane ko ifite n’amahirwe yo gukina Champions League umwaka utaha, doreko iri ku mwanya wa munani wagateganyo wa shampiyona y’Ubwongereza .
Axel Disasi, w’imyaka 25, yinjiye muri Chelsea avuye muri AS Monaco mu mpeshyi ya 2023 ku masezerano y’igihe kirekire, ariko umwaka we wa mbere muri Premier League ntiwagiye neza nk’uko byari byitezwe.
Chelsea, imaze kugira ibibazo by’imvune cyane cyane muri ba myugariro, yahisemo kurekura bamwe mu bakinnyi kugira ngo igabanye umubare munini w’abakinnyi mu ikipe.
Tottenham yagaragaje inyota yo kubona Disasi kugira ngo yungukire mu bunararibonye bwe, ariko ubushake bwa Disasi bwo kwerekeza muri Villa bwatumye ibiganiro bidindira isura we na Spurs.
Chelsea nayo nta kibazo ifite cyo kuba yakwemera ko Disasi yerekeza muri Aston Villa, kuko itamufata nk’umwe mu bahanganye mu buryo bukomeye.
Kuri Villa, Disasi ashobora kuba umusimbura mwiza wa myugariro Pau Torres, umaze iminsi ahura n’imvune. Ikipe ya Unai Emery irashaka gukomeza ubukana bwayo mu guhatanira imyanya yo hejuru, kandi igashimangira ikipe yayo mbere y’imikino ya Champions League ishobora kuyisanga umwaka utaha.
Kubera ko isoko ryo kugura no kugurisha riri kugana ku musozo, biracyategerejwe kureba niba Chelsea izashobora kumvikana na Aston Villa ku buryo Disasi ahabwa amahirwe yo gukina aho yifuza.