Myugariro Kyle Walker, uheruka kwerekeza muri AC Milan, yatangaje ko nubwo yishimiye gukinira iyi kipe bwa mbere, yababajwe no kutabasha kubona amanota atatu mu mukino wa mbere yayikiniye.
Walker yagize ati: “Ni icyubahiro gikomeye gukinira AC Milan bwa mbere. Gusa, kutabasha kubona amanota atatu ntabwo ari byo twifuzaga. Ariko ndabizi neza ko dufite byinshi byo gukosora mu mikinire yacu kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugire ibihe byiza mu minsi iri imbere.”
Uyu myugariro w’inyuma iburyo yageze muri AC Milan ku itariki ya 24 Mutarama 2025 avuye muri Manchester City, aho yari amaze imyaka igera kuri icyenda akinira iyi kipe yo mu Bwongereza.
Walker ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, akaba yaragize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya Manchester City, anatwarana nayo ibikombe bitandukanye birimo Champions League na Premier League.
Mu mukino we wa mbere akinira AC Milan, Walker yagaragaje ubuhanga bwe mu bwugarizi ndetse no mu gutanga umusanzu mu buryo bwo gusatira.
Nubwo AC Milan itabashije gutsinda uwo mukino, Walker yemeza ko bafite amahirwe yo gukora neza mu mikino iri imbere.
Yongeyeho ati: “Mfite icyizere cy’uko tuzaba ikipe ikomeye mu gihe gito. Tugomba gukosora ibyo twakoze nabi kugira ngo tugire umusaruro mwiza kandi duhatanire ibikombe bikomeye. AC Milan ni ikipe ifite amateka akomeye, ndifuza kuyifasha kwegukana ibikombe byinshi.”
AC Milan iri mu rugamba rwo guhatanira Serie A ndetse na Champions League, aho ifite intego yo kwegukana ibikombe nyuma y’imyaka myinshi itarabona igikombe gikomeye ku rwego mpuzamahanga. Abafana ba AC Milan bafite icyizere ko Walker azaba umwe mu bakinnyi bazafasha iyi kipe kugira umusaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino wa 2025.