Umuhanzi Pius Mayanja, uzwi ku izina rya Pallaso, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, yatangaje ko yakiriye agakiza, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse cyane. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yemeje ko yitandukanyije n’imyitwarire yo mu gihe cyashize, akaba yifuza gukurikira inzira nshya y’ubuzima ishingiye ku kwizera Imana.
Pallaso, umaze imyaka myinshi mu ruganda rwa muzika, azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake nka Malamu, Bareke Abo, na Hana.
Uyu muhanzi yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo yite ku buzima bwe bw’umwuka, aho yavuze ko nubwo yari amaze imyaka aririmba indirimbo z’urukundo n’izindi zijyanye n’ubuzima busanzwe, yumvise ko agomba kwegera Imana kurushaho.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Pallaso yagize ati: “Nabonye urumuri. Ndashimira Imana kuko yampaye amahirwe mashya yo guhinduka. Ubu ndi umuntu mushya kandi ndashaka gukorera Imana.”
Aya magambo ye yakiriwe neza n’abafana be, bamwe bamushimira ubutwari bwo gufata umwanzuro nk’uyu.
Abakurikiranira hafi umuzika wa Uganda bemeza ko iyi ari inkuru ikomeye kuko Pallaso yari umwe mu bahanzi bakundwaga cyane mu njyana ya Afrobeat na Dancehall.
Nubwo atatangaje niba azahagarika burundu umuziki cyangwa se niba azakomeza ariko akora indirimbo zifite ubutumwa bwiza, yavuze ko igikomeye ari uko yifuje kwegera Imana kurushaho.
Si ubwa mbere umuhanzi ukomeye atangaje ko yahindutse, kuko no mu bihe byashize hari abandi bahanzi nka Jose Chameleone na Bobi Wine bagaragaje ko bifuje kwegera Imana. Iyi nkuru ikomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko byaba ari intangiriro y’impinduka ikomeye mu ruganda rwa muzika ya Uganda.