Umuyobozi wa Hamas, Sami Abu Zuhri, yatangaje ko amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku bijyanye no gufata ubuyobozi bwa Gaza ari “ubusazi” ndetse ateye impugenge.”
Sami Abu Zuhri yakomeje agira ati”Amagambo ya Trump ku byifuzo byo kugenzura Gaza ni ubusazi ndetse ateye impugenge, kandi ibitekerezo nk’ibi bishobora guteza umutekano mucye mu karere,” Abu Zuhri yabwiye Reuters.
Ibi bitangajwe nyuma y’amasaha Trump avuze ko ashaka ko Amerika “ifata ubuyobozi bwa Gaza” ndetse ikayigira iyayo kugira ngo iyubake nyuma yo gusenywa n’intambara imaze amezi 15.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cy’Uburasirazuba bw’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, tariki ya 4 Gashyantare 2025, i Washington, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika “izafata Gaza,” kandi “izakora akazi gakomeye” mu kuyubaka bundi bushya.
“Tuzayiyobora kandi tuzaba dufite inshingano zo gukuraho ibisasu byose byateje ibyago hamwe n’ibindi bikoresho by’intambara biri aho… tugakuraho inyubako zasenyutse, tukahatunganya [tukahagorora] ndetse tugateza imbere ubukungu buzatanga akazi kenshi n’amacumbi ku batuye ako gace,” Trump yavuze ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu.
Trump ntiyasobanuye neza abo ayo meza y’akazi azaba agenewe, kuko yanagaragaje ko ashaka ko Abanyapalestina bose bavanwa muri Gaza.