Umuraperi A$AP Rocky, wamenyekanye cyane mu muziki mpuzamahanga, yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho icyaha cyo kurasa A$AP Relli wahoze ari inshuti ye magara. Ni urubanza rwatangiye ku wa Gatanu, tariki 24 Mutarama 2025, rukaba ruzamara iminsi itatu yโiburanisha.
A$AP Rocky, amazina ye nyakuri akaba ari Rakim Mayers, aregwa ibyaha bibiri byakozwe mu Ugushyingo 2021, bijyanye no gutera mugenzi we igitero akoresheje imbunda.
Abo bombi ngo bari inshuti zikomeye kuva bakiri abanyeshuri mu mashuri yisumbuye i New York, aho banahuye bwa mbere mu itsinda ryโumuziki.
Inteko iburanisha uru rubanza igizwe nโabagore barindwi nโabagabo batanu, bakaba bafite inshingano zo kumva no gusuzuma ibimenyetso bishinjura n’ibishinja uyu muraperi.
Ubwo yaburanaga, Rocky yahisemo kwirinda kwemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yifuza kurwana ku izina rye nโisura ye mu ruhando rwโabahanzi.
Uruhande rwโubushinjacyaha ruvuga ko ibimenyetso bihari bigaragaza ko mu Ugushyingo 2021, Rocky yagabye igitero kuri mugenzi we Relli, ari na byo byatumye aregwa. Gusa, abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, bakemeza ko azagaragaza ukuri mu rubanza.
Mu gihe yaba ahamijwe ibyaha, A$AP Rocky ashobora guhanishwa igifungo cyโimyaka 24. Iki cyemezo cyaba ari ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwa muzika ndetse nโimibereho ye muri rusange, dore ko ari umwe mu baraperi bโabanyempano bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa hip-hop ku isi.
Uyu muraperi, uheruka gukomeza kwamamara cyane binyuze mu bikorwa byโumuziki, ibikorwa byโimideli, ndetse no mu buzima bwe bwโurukundo, byโumwihariko ubwo yashakanye nโumuhanzikazi Rihanna, agomba guhangana nโingaruka zโuru rubanza ku muryango we no ku bucuruzi bwe.
Uru rubanza rurakurikiranwa cyane nโibitangazamakuru bitandukanye, aho benshi bategereje kureba uko ruzarangira, kuko byagaragara nkโibizagira ingaruka zikomeye ku buryo abahanzi nโabandi bantu bafite amazina akomeye bafatwa mu gihe bagaragaweho nโibyaha nkโibyo ashinjwa.
















