Ababyeyi bo mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko batunguwe bikomeye n’ifatwa ry’icyemezo cyo gufunga ishuri ry’iwabo ryari rimaze imyaka myinshi ryigisha abana babo. Bavuga ko iri shuri ryafunzwe bitunguranye, kandi nta makuru bahawe mbere y’uko rihagarika imirimo yaryo, ibintu byabashyize mu rungabangabo rwo gushakisha aho abana babo bazakomereza amasomo yabo.
Ababyeyi bavuga ko kuba ishuri ryafunzwe mu gihembwe cy’amasomo birimo kubagiraho ingaruka zikomeye, kuko bamwe mu bana babo bari bamaze gutangira gusubira ku ishuri.
Umubyeyi witwa Mukandori Vestine yagize ati: “Twabonye abana batashye bavuga ko ishuri rifunzwe, tubifata nk’ibitangaje. Ntabwo twigeze tubimenyeshwa mbere, kandi abana twari twamaze kubishyurira amafaranga y’ishuri, urumva ko nk’umubyeyi ni igihombo kubijyanye n’amikoro naho ku mwana ni igihombo kumyigire ye.”
Hari n’abavuga ko iri shuri ryari rifite umusaruro mwiza mu myigishirize, bityo gufungwa kwaryo bikaba bibabangamiye cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwo buvuga ko gufunga iri shuri byatewe n’uko ritari ryujuje ibisabwa n’amategeko mu bijyanye n’inyubako n’ubuziranenge bw’abarimu, ariko bukizeza ko abana bazahita bashyirwa mu bindi bigo hafi aho kugira ngo amasomo yabo adahagarara.
Ababyeyi basaba ko hajyaho uburyo buhamye bwo kubamenyesha ibibazo nk’ibi hakiri kare, kugira ngo bajye bitegura bihagije, aho kubahindurira gahunda bitunguranye.
