Abakorera mu isoko ryo mu Irebezo, riherereye mu Kagari ka Mahango, mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko bakorera mu isoko ritubakiye, bigatuma bahora bahura n’igihombo cyane cyane mu bihe by’imvura. Aba bacuruzi bavuga ko ibicuruzwa byabo byangirika kenshi bitewe n’amazi y’imvura, bikabatera igihombo gikomeye.
Bamwe mu bacuruzi batangarije Kasuku Media bavuga ko iyo imvura iguye batabona aho bihisha, bagahitamo gutwarwa n’ibicuruzwa byabo, cyangwa bikangirika burundu. Bavuga ko ibiribwa nk’imboga, imbuto n’ibinyampeke byibasirwa cyane n’amazi n’ibyondo, bigatuma batabasha kubona inyungu bateganyaga.
Umwe muri bo yagize ati: “Dukora twizeye ko twabona icyo dutunga imiryango yacu, ariko imvura iyo iguye iraduhombya cyane. Ibyo tutagurishije bigenda byangirika, ugasanga twakoresheje amafaranga ntacyo yadusigiye.” Avuga kandi ko no mu gihe cy’izuba ikibazo gikomeza, kuko izuba ryinshi ryangiza bimwe mu bicuruzwa, bigatuma bigabanuka ku isoko.
Aba bacuruzi basaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubafasha bakubakira isoko rifite inyubako ibarinda imvura n’izuba, kugira ngo babashe gukorera mu mutekano no guteza imbere imibereho yabo. Bavuga ko isoko ryubatse neza ryatuma bongera abakiriya, rikazamura ubucuruzi kandi rikagira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma muri rusange.
















