I Londres, abaturage basize indabyo n’ubutumwa bwo gusezera umuhanzi bahoze bakunda ibihe byose, basinye ku mafoto ye yari aharimo harabera umuhango wo ku muherekeza indirimbo yaririmbwe igihe bamuherekezaga ni ‘Take me home’ yahimbwe nuwitwa John Denver yahimbwe mu mwaka wa 2012.
Liam Payne uyu mwanditsi w’indirimbo yitabye Imana kuwa gatatu afite imyaka 31 nyuma yo kugwa muri balkoni ya hoteri muri Arijantine. Yamenyekanye cyane ubwo yinjiraga mu itsinda rya One Direction afite imyaka 16 yamavuko ubwo iri tsinda ryashingwaga kuri televiziyo The X Factor.
Iri tsinda ryabaye imwe mu matsinda yaririmbaga injyana ya pop iri tsinda kandi ryatwaye igihembo cy’itsinda ryahimbye indirimbo zigakundwa ku Isi yose muri za 2010, iri tsinda rimaze gutandukana mu 2016 buri wese yakoraga ukwe ibijyanye n’ubuhanzi bagahuza mugihe bafitanye indirimbo ariko batagikorana cyane nkuko byari bimeze kera, abanyamuryango batanu biri tsinda bakomeje umwuga wo kuririmba buri wese ku igiti cye.
Raporo ibanziriza iperereza y’urupfu rwuyu muhanzi ryagaragaje ko Payne yapfuye azize “ihahamuka ryinshi” bityo bikaba aribyo byamuteye guhanuka kuri etage.