Kiliziya Gatolika yatangaje ko abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina bemerewe kuba abapadiri, igihe cyose bemeye gukomeza kuba ingaragu no kwirinda gukwirakwiza cyangwa kwigisha imyemerere yabo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Ibi byatangajwe mu rwego rwo gusobanura neza imyitwarire n’amahame agenga ubupadiri mu Kiliziya Gatolika, harebwa ku ngingo zirebana n’uburinganire, uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ubuzima bw’abashaka kwinjira muri ubu buzima bwiyeguriye Imana.
Kiliziya yashimangiye ko kuba umuntu afite ibyiyumvo by’ubutinganyi bidakwiye kubangamira ububasha cyangwa ubushobozi bwo kuba umupadiri, igihe uwo muntu yiyemeje gukurikiza amahame n’indangagaciro z’ubutagatifu, ndetse no kubahiriza igihango cy’isugi (celibacy).
Nk’uko byasobanuwe, icy’ingenzi ni uko uwo muntu aba afite ubushobozi bwo kubaho ubuzima bujyanye n’itegeko rya Kiliziya ryerekeye ukwiyegurira Imana, birinda ikintu cyose cyatuma habaho icyuho mu buzima bwabo bwa gikirisitu.
Umwanzuro nk’uyu wagiye usubizwamo kenshi mu bihe byashize, cyane cyane mu myaka ya 2005 ubwo Papa Benedigito wa XVI yari yerekanye ko abifuza kuba abapadiri bafite ibyiyumvo by’ubutinganyi bagomba kuba bafite ubushobozi bwo kwirinda ibikorwa bijyanye na byo.
Kiliziya ikomeje kugaragaza ko itirengagiza ukuri ku buzima bw’abantu, ariko ikagumana umurongo w’amahame yayo agenga abiyegurira Imana.
Abayobozi ba Kiliziya bakomeje gushimangira ko ubutumwa bwabo ari ugukangurira abantu bose kubaha ubuzima bwabo no guharanira kuba intangarugero mu mico, nta kurobanura.
Gusa, icyo bagomba kumenya ni uko abiyemeje kuba abapadiri bafite inshingano yo kuba abagenga ku byiyumvo byabo ndetse no kwirinda ibikorwa byose byafatwa nk’ibishobora guhindanya izina rya Kiliziya cyangwa kudindiza umurimo w’Imana.
Ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyira imbere ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge, no kubabarirana, Kiliziya ikaba isanga buri wese afite amahirwe yo gukorera Imana igihe cyose yubahirije amategeko n’amahame yayo.