Abagabo batatu bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, bamaze igihe mu buhungiro muri Uganda, bahisemo gusubira mu gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagiye gutabara ababyeyi babo n’abavandimwe bakomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Aba bagabo ni Maj. Gasinzira Bigizi, umusirikare w’umuhanga uzwiho “kurasa adahusha”, Frank Gatabazi, umwe mu batangije umutwe wa Twirwaneho ariko nyuma agahungira muri Uganda, ndetse na Bonifasi Kadahugwa, wari usanzwe akora ibikorwa by’ubutabazi aho yari yarahungiye.
Nk’uko bigaragara ku ifoto imaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, Gatabazi ni we uri imbere, Bigizi ari hagati, naho Bonifasi aheka ibintu byabo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2025, ni bwo aba bagabo bambutse umupaka basubira muri RDC, baturutse mu buhungiro.
Ubu bari mu gace ka Kamanyola, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, agace kafashwe n’umutwe wa M23 ndetse na Twirwaneho mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2025.
Aba bagabo batatu bagarutse muri Congo nyuma y’imyaka myinshi babonye ubwicanyi bukorerwa benewabo butagira icyo buhindurwaho. Bivugwa ko baje kwifatanya n’abandi Banyamulenge mu guharanira uburenganzira bwabo no kurinda ubwoko bwabo bukomeje kwibasirwa.
Amateka agaragaza ko Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi muri rusange bamaze imyaka myinshi bicwa, batotezwa ndetse bananyagwa n’ubutegetsi bwa RDC.
Byatangiye cyane mu mwaka wa 1964, bitangira kwigaragaza mu buryo bugaragara, bigakomeza kugeza mu 1996 ubwo havukaga umutwe wa AFDL waje no kuvamo RCD, ariko na wo uza guhinduka igikoresho cyo gukomeza kubica aho kubarengera.
Ubwicanyi bwasubiye mu rwego rwo hejuru mu mwaka wa 2017, ubwo hatangiye ibikorwa byo gusenya amazu y’Abanyamulenge, kunyaga inka zabo, no kubica urubozo.
Ibi bikorwa byavugwagaho ko bifitwemo uruhare n’imitwe nka Mai-Mai, FDLR, ndetse n’ingabo za Leta. Urugero ni mu mwaka wa 2020, ubwo abasirikare bo muri brigade ya 12 yari iyobowe na Brig. Gen. Muhima Dieudonné biciye Abanyamulenge benshi mu bice bitandukanye bya Minembwe, barimo abagore bane biciwe i Lulenge, abandi biciwe muri Minembwe Centre na Lundu aho abagore batandatu biciwe.
Ibi byose nibyo byatumye benshi mu Banyamulenge bari mu mahanga batangira gusubira iwabo, barimo abasirikare bahoze mu gisirikare cya Leta ya Congo ariko barimo batandukana nayo.
Bamwe muri bo harimo General Makanika, wari umaze igihe ayoboye Twirwaneho kugeza ubwo yitabaga Imana, na Brigadier General Charles Sematama uzwi ku izina rya Intare-Batinya, ubu uyoboye Twirwaneho.
Kugeza magingo aya, Abanyamulenge baracyakomeje gutabara ubwoko bwabo. Bemeza ko batazatezuka kugeza igihe ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahindutse, bukava ku buryo bwabagiraga nk’abanyamahanga ku butaka bwabo.
Maj. Gasinzira Bigizi ni umwe mu basirikare bafite amateka akomeye mu ntambara zabaye muri Congo. Yarwanye mu ntambara zo mu 1996, 1998, 2000 kugeza mu 2013.
Mu 2015, yafashe icyemezo cyo kuva mu gisirikare cya RDC, ahitamo guhunga. Abamuzi bamuvuga nk’umusirikare utajenjeka, bamuziho ubushobozi budasanzwe, ndetse benshi bamufata nk’umwe mu bagabo b’Abanyamulenge batigeze bagira ubwoba.
Gatabazi na Bonifasi bari basanzwe ari abantu bakora ibikorwa by’ubutabazi no gukora mobilisation y’Abanyamulenge bari mu buhungiro.
Gatabazi azwi cyane nk’umwe mu batangije umutwe wa Twirwaneho mu mwaka wa 2008 mu gace ka Bidegu mu Minembwe, n’ubwo nyuma yaje guhunga.
Intambara zishingiye ku moko muri RDC ziracyakomeje, kandi ibikomere ku Banyamulenge ni byinshi. Ariko kandi, igikorwa cy’aba bagabo batatu cyongeye guha icyizere benshi, ko igihe kigeze cyo kwirwanaho, kwigobotora ubutegetsi bubacinyiza no gusubiza icyubahiro ubwoko bwabo.
