Ubuzima

Abagororwa 72 basanganywe covid-19 batumye habone umubare munini w’abanduye ku munsi.

Mu barwayi 101babonetse mubipimo byafashwe uyumunsi 72 muribo Ni abagororwa.

iyi raporo yasohotse itinze ugereranyije nizindi minsi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 101 barimo n’abagororwa basanganywe Coronavirus mu bipimo 2498 byafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2020.
Ni ku nshuro ya mbere kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, habonetse abarwayi benshi ba Coronavirus mu munsi umwe.
Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye.

Rigira riti “Kigali:22, Rusizi:3, Rubavu:2, Kayonza:1, Kirehe:1 & mu itsinda ry’abagororwa muri Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.’’
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close