Ubwo basuraga iki kigo aba bahanzi bagize umwanya wo gusabana n’abafite ubumuga ndetse banaganira nabo ndetse babagenera n’imfashanyo zitandukanye.
Mu byo bari bitwaje harimo ibikoresho byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse n’ibyo kurya bitandukanye.
Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ biri kuzenguruka Igihugu bukangurira abakunzi b’umuziki kudaha akato abafite ubumuga,
bunabakangurira kumva ko nabo aria bantu nk’abandi kandi bafite ibyo bashoboye.
Abafite ubumuga bahabwa umwanya muri ibi bitaramo bagatambutsa ubutumwa bukangurira ababyitabira kwita no kuba hafi abafite ubumuga.
Ibi bitaramo byatumiwemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Bushali, Danny Nanone, Chriss Eazy,
Bwiza ndetse na Ruti Joel bimaze igihe bizenguruka mu Mijyi itandukanye y’u Rwanda.
Ni ibitaramo byanyuze mu turere nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi ndetse na Rubavu aho bivugwako bizarangirira.