
Leta ya Amerika yatangiye kwibanda ku iperereza n’ibihano bishobora gutuma bamwe birukanwa ku bwenegihugu bahawe
Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera (U.S. Department of Justice), yashyize ahagaragara itangazo ridasanzwe ririmo amabwiriza mashya, aho yategetse ko inzego zishinzwe iperereza n’iyubahirizwa ry’amategeko zishyira imbere ibikorwa byo gukurikirana no guhana abantu bahabwa ubwenegihugu bwa Amerika binyuze mu buryo butari bwo. Ibi bizwi nka denaturalization, ni ukuvuga gukurwaho ubwenegihugu ku bantu bari barabuherewe mu buryo butemewe cyangwa bwarimo amakosa.
Iri tangazo rihangayikishije cyane bamwe mu bantu baje muri Amerika nk’abimukira, bahawe Green Card, hanyuma baza guhinduka Abanyamerika babinyujije mu nzira zemewe. Nubwo batari benshi, bamwe muri bo bashobora gusubirwaho bikabaviramo gukurwaho ubwenegihugu, cyane cyane mu gihe bigaragaye ko hari amakosa cyangwa amakuru y’ibinyoma batangaje mu gihe basabaga ubwenegihugu.
Amakuru y’ibanze ku cyemezo cyatanzwe
Iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutabera risobanura ko guverinoma ya Amerika igiye kongera imbaraga mu gusuzuma neza uburyo bamwe babonye ubwenegihugu, bityo ibigaragara nk’ibinyuranyije n’amategeko bikazajya biburanishwa, hakabaho no gukuraho ubwenegihugu ku babuherewe mu buryo butemewe.
Iri tegeko rigamije kurwanya:
- Abanyamahanga bagiye batanga amakuru atari yo mu byangombwa byabo byo gusaba ubwenegihugu
- Abagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ibyaha bikomeye mbere cyangwa nyuma yo guhabwa ubwenegihugu
- Abashobora kuba barinjiriye mu gihugu mu buryo bwa ruswa, gukoresha amazina y’ibihimbano cyangwa ibyangombwa by’ibihimbano
Icyo bisobanuye ku bafite Green Card n’abamaze kuba Abanyamerika
Nubwo benshi mu bahawe ubwenegihugu babikoreye mu mucyo, iri tangazo rirerekana ko Leta ya Amerika ishobora gusubira inyuma igasuzuma ibyangombwa byabo, kandi mu gihe hagaragaye ko hari amakosa yabayemo ku bushake, uwo muntu ashobora gukurwaho ubwenegihugu, agakurwa ku rutonde rw’abemerewe gutura muri Amerika ndetse agasubizwa mu gihugu yakomokagamo.
Ibi kandi bishobora no kugira ingaruka ku miryango yabo bari kumwe muri Amerika, by’umwihariko abashingiraga ku ubwenegihugu bwabo kugira ngo na bo bemererwe gutura no gukorera muri Amerika.
Impuguke ziraburira abimukira n’abahawe ubwenegihugu
Abahanga mu by’amategeko mpuzamahanga barasaba abantu bose bafite ubwenegihugu bwa Amerika bwabonetse nyuma yo guhabwa Green Card, ko bakwiye kwisuzumisha amateka yabo y’Ubwenegihugu, bagahura n’abunganizi mu mategeko b’inararibonye kugira ngo barebe niba nta makosa cyangwa amakuru atari yo bashobora kuba barigeze batanga bitabazi.
Ibi birakenewe cyane ku bantu bakoresheje serivisi z’abantu cyangwa ibigo byabafashije mu myirondoro bikabashyiraho amakuru atari yo ku mpamvu yo kubihutisha cyangwa guha icyizere inzego z’abinjira n’abasohoka.
Iki cyemezo gishya cya Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika ni isomo rikomeye ku bimukira bose, by’umwihariko abamaze guhinduka Abanyamerika, ko ubwenegihugu butangwa mu buryo bwemewe kandi bugomba guhabwa abujuje ibisabwa mu kuri no mu mucyo. Abagerageza kunyura mu nzira z’uburiganya bashobora gukurwaho ubwenegihugu igihe cyose, nubwo yaba imyaka myinshi ishize babuhawe.
Ni ingenzi rero ku bantu bafite amateka y’ubwenegihugu yizewe kwirinda guhagarika gusuzuma neza ibibarimo, kuko umutekano w’ubwenegihugu bwawe ushobora kugusaba kongera kwisobanura mu rukiko igihe icyo aricyo cyose.