Ubukwe bw’umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, n’umukunzi we Chioma Rowland, bwabereye mu Mujyi wa Miami, bwitabirwa n’abaherwe batandukanye, aho bamwe baje bakoresheje indege zabo bwite zigera kuri 23.
Ibi byemejwe na Liban Soleman, umwe mu baherwe witabiriye ubu bukwe, avuga ko ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege muri Miami akaparika indege ye, abakozi baho bamwegereye bamubaza niba hari inama y’ibihugu bya Afurika (African Summit) iri kubera muri uyu mujyi.
“Barambajije bati: ‘Ese hari inama y’ibihugu bya Afurika ibera hano?’ Nababwiye ko atari inama, ahubwo ari ubukwe bwa Davido na Chioma bwitabiriwe n’abaherwe benshi bo muri Nigeria,” Liban Soleman.

Ubu bukwe bwabaye umwe mu mihango ikomeye kandi yitabiriwe cyane muri uyu mwaka, aho abashyitsi benshi bari bafite amazina akomeye mu bucuruzi no mu myidagaduro ya Nigeria no hanze yayo.
Indege 23 z’aba bashyitsi bwite zari ziparitse ku kibuga cya Miami, bigaragaza urwego rwo hejuru rw’imyiteguro n’ubushobozi bw’abitabiriye.
Uretse abaherwe, ubukwe kandi bwitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare, abakinnyi ba filime, n’abandi bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga, bigaragaza uburyo Davido akomeje kugira izina rikomeye mu muziki no mu buzima bw’imyidagaduro muri Afurika.
