
Abakinnyi n’abakozi ba APR Women Volleyball Club bari kwitabira irushanwa rya Volleyball ry’Afurika mu cyiciro cy’amakipe y’abagore, ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Nijeriya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nijeriya, Abuja, aho iryo rushanwa riri kubera kuva ku ya 3 Mata rikazasozwa ku ya 15 Mata.
APR, iri guhatana muri iri rushanwa hamwe n’ikipe ya Police, yitabiriye iki gikorwa nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yemerera amakipe yose umunsi umwe wo kuruhuka kugira ngo amakipe y’u Rwanda abone uko yifatanya n’Abanyarwanda baba muri Nijeriya mu bikorwa byo kwibuka.
Nyuma y’imikino y’amatsinda yasojwe, aya makipe yombi yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Nijeriya, igikorwa cyasize abahagarariye u Rwanda bashimye n’umutima wuzuye ishema.

Seraphine Mukantambara, umwe mu bakinnyi ba APR, yagize ati:
“Turishimye kuba baduhaye umunsi umwe wo gufatanya n’Abanyarwanda baba i Abuja. Biradushimishije cyane.”
Guhera ku ya 7 kugeza ku ya 13 Mata, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mwaka hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Uretse uwo munsi wo kuruhuka, CAVB yanemeye icyifuzo cy’amakipe cy’uko mbere y’uko umukino utangira, haba akanya ko guceceka umunota umwe mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Albertine Uwiringiyimana wa APR yavuze ati:
“Ntitubifata nk’ibisanzwe kuko bisobanuye byinshi kuri twe kandi bitwongerera imbaraga mu mikino itaha.”
APR izasubira mu kibuga ku wa Kabiri ikina na Volleyball La Loi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mikino yo gukuranamo ya 1/8.