Abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers) mu Bushinwa bagiye gushyirirwaho amategeko mashya abasaba kugira impamyabumenyi ya kaminuza kugira ngo bemererwe kuvuga cyangwa gutanga ibitekerezo ku ngingo zirebana nโuburezi, amategeko, ubukungu, ubuzima, nโibindi byiciro bifatwa nkโibyโingenzi mu mibereho yโIgihugu. Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa ku wa 25 Ukwakira 2025, nkโuko byatangajwe nโIkigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya Interineti mu Bushinwa, Cyberspace Administration of China (CAC).
Igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje ko izi ngamba zigamije gukumira ikwirakwizwa ryโamakuru yโibinyoma nโibihuha bikunze gutangirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, byโumwihariko nโabantu batabifitiye ubushobozi cyangwa ubumenyi buhagije.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batubahirije iri tegeko bashobora guhanishwa amande agera ku bihumbi 100 byโamayuan, ndetse konti zabo zigahagarikwa byโagateganyo cyangwa burundu bitewe nโuburemere bwโikosa baba bakoze.
Imbuga zโimenyerewe cyane mu Bushinwa nka Douyin (TikTok yaho), Weibo, na Bilibili zatangiye gushyira mu bikorwa ibyโiri tegeko, aho buri mukoresha ushyira ibiganiro cyangwa inyigisho ku mbuga zabo asabwa kugaragaza icyangombwa cyโimpamyabumenyi cyangwa inyandiko yemeza ubumenyi mu gice avugaho.
Abasesenguzi bavuga ko izi ngamba zishobora gufasha mu kurinda abaturage ibihuha byagiye byongera umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga, ariko hari nโabandi bavuga ko zishobora gufungira amahirwe urubyiruko rutaramara kaminuza ariko rufite impano nโubumenyi mu bindi byiciro byโubuzima.
Leta yโu Bushinwa ivuga ko itagamije kubuza abantu kuvuga, ahubwo ishaka ko amakuru atangazwa nโababifitiye ubushobozi kandi babifitiye ububasha, kugira ngo imbuga nkoranyambaga zibe urubuga rwโamahoro, ukuri, nโubumenyi bufitiye rubanda akamaro. Umwe mu bantu bakoresha urubuga rwa Douyin yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ati: โNubwo bishobora kutugora, ariko bizatuma abavuga ku bijyanye nโamategeko cyangwa ubuvuzi babanza kwemezwa ko koko babizi.โ
Mu gihe Isi ikomeje guhangana nโikibazo cyโamakuru yโibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, izi ngamba zโu Bushinwa zishobora guhinduka icyitegererezo ku bindi bihugu bigamije guteza imbere ikoranabuhanga rifite inshingano mu gutangaza amakuru mu buryo bwโumwuga.


















