Abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers) mu Bushinwa bagiye gushyirirwaho amategeko mashya abasaba kugira impamyabumenyi ya kaminuza kugira ngo bemererwe kuvuga cyangwa gutanga ibitekerezo ku ngingo zirebana n’uburezi, amategeko, ubukungu, ubuzima, n’ibindi byiciro bifatwa nk’iby’ingenzi mu mibereho y’Igihugu. Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa ku wa 25 Ukwakira 2025, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya Interineti mu Bushinwa, Cyberspace Administration of China (CAC).
Igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje ko izi ngamba zigamije gukumira ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma n’ibihuha bikunze gutangirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, by’umwihariko n’abantu batabifitiye ubushobozi cyangwa ubumenyi buhagije.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batubahirije iri tegeko bashobora guhanishwa amande agera ku bihumbi 100 by’amayuan, ndetse konti zabo zigahagarikwa by’agateganyo cyangwa burundu bitewe n’uburemere bw’ikosa baba bakoze.
Imbuga z’imenyerewe cyane mu Bushinwa nka Douyin (TikTok yaho), Weibo, na Bilibili zatangiye gushyira mu bikorwa iby’iri tegeko, aho buri mukoresha ushyira ibiganiro cyangwa inyigisho ku mbuga zabo asabwa kugaragaza icyangombwa cy’impamyabumenyi cyangwa inyandiko yemeza ubumenyi mu gice avugaho.
Abasesenguzi bavuga ko izi ngamba zishobora gufasha mu kurinda abaturage ibihuha byagiye byongera umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga, ariko hari n’abandi bavuga ko zishobora gufungira amahirwe urubyiruko rutaramara kaminuza ariko rufite impano n’ubumenyi mu bindi byiciro by’ubuzima.
Leta y’u Bushinwa ivuga ko itagamije kubuza abantu kuvuga, ahubwo ishaka ko amakuru atangazwa n’ababifitiye ubushobozi kandi babifitiye ububasha, kugira ngo imbuga nkoranyambaga zibe urubuga rw’amahoro, ukuri, n’ubumenyi bufitiye rubanda akamaro. Umwe mu bantu bakoresha urubuga rwa Douyin yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ati: “Nubwo bishobora kutugora, ariko bizatuma abavuga ku bijyanye n’amategeko cyangwa ubuvuzi babanza kwemezwa ko koko babizi.”
Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, izi ngamba z’u Bushinwa zishobora guhinduka icyitegererezo ku bindi bihugu bigamije guteza imbere ikoranabuhanga rifite inshingano mu gutangaza amakuru mu buryo bw’umwuga.

















