Igitaramo cyo ku wa Gatanu giteganyijwe muri Bar & Resto Ti’Amo Lounge i Remera kiraca impaka ugereranyije n’ibyo abantu basanzwe babona mu myidagaduro yo mu mpera z’icyumweru. Ni igitaramo kije gutanga umunezero udasanzwe, kigahuza umuziki, ibyishimo n’ikirere cyihariye cy’ahantu hakomeje kuvugwa na benshi kubera serivisi nziza batanga.
Igitaramo cyiswe “FIRST CLASS” kizaba ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, kikaba kitezweho guhuza abakunzi b’imyidagaduro bose bifuza kuruhuka, gusabana no kwidagadura mu buryo butandukanye. Umuziki uzaba uvanze neza n’aba-DJ b’inararibonye barimo DJ Caspi na DJ Cyusa, bazasusurutsa abakunzi b’umuziki w’ingeri zose, haba uw’ubu, uw’umuco n’uw’ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga.
Si umuziki gusa uzaba uhari, kuko n’abazasusurutsa nka Zeby na Tania bazaba baje gutanga ibyishimo byihariye, bazaba bari gususurutsa igitaramo mu buryo butuma abacyitabiriye batazabyibagirwa. Niba warazengurutse henshi ushaka aho waruhukira muri weekend ukabura gica, iki ni cyo gisubizo cyawe.
By’umwihariko, Ti’Amo Lounge yashyizeho promotion idasanzwe ya 20% izatangira guhera ku isaha y’isaa 10:00 z’ijoro, bigatuma buri wese abasha kwishimira igitaramo atabangamiwe n’ibiciro. Ku batarahagera na rimwe, si umwanya wo kwibaza cyangwa kwiganyira, ahubwo ni umwanya wo kuhagera ukihera ijisho serivisi nziza n’ikirere cyiza bihasanzwe.
Ti’Amo Lounge i Remera iragutegereje wowe n’abawe, tangira witegure kuko FIRST CLASS FRIDAY si igitaramo gisanzwe, ni uburambe budasanzwe mu mikorere yo gushimisha abitabira ibirori.















