
Abantu 10 barimo abana batandatu bapfuye bazize igitero cy’indege cyagabwe na Israel mu gihe bari bategeranije ku murongo bategereje kuzuza utwuma tw’amazi mu gace ka Gaza hagati, ku cyumweru, nk’uko abashinzwe ubutabazi babitangaje.
Imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya al-Awda biherereye i Nuseirat, aho hakiriwe n’abandi 16 bakomerekeye muri icyo gitero, barimo abana barindwi, nk’uko bivugwa n’umuganga wo kuri ibyo bitaro.
Abatangabuhamya bavuze ko indege nto y’igisirikare cya Israel (drone) yarashe igisasu ku bantu bari ku murongo bafite amacupa n’udutebe tw’amazi hafi y’ikamyo y’amazi, mu mutima w’ikambi y’impunzi ya al-Nuseirat.
Igisirikare cya Israel cyasabwe kugira icyo gitangaza kuri icyo gitero.
Amashusho ataremezwa yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igitero agaragaza abana bari bamaze gukomereka ndetse n’imirambo, harimo n’urusaku rw’abantu bari mu bwoba n’akababaro.
Abaturage bahise bihutana inkomere mu buryo bwihuse bifashishije imodoka zabo bwite n’amagare akururwa n’indogobe.
Iki gitero cyabaye mu gihe ibitero by’indege za gisirikare za Israel byari byiyongereye hirya no hino mu Ntara ya Gaza.
Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe ubutabazi cya Gaza (Civil Defense Agency) yavuze ko abandi Banya-Palestine 19 biciwe mu bitero bitatu bitandukanye byagabwe ku nyubako z’amacumbi i Gaza hagati n’i Gaza City, ku cyumweru.
Israel yatangije ibikorwa bya gisirikare i Gaza nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu bagera ku 1,200 abandi 251 bagafatwa bugwate.
Guhera icyo gihe, abantu nibura 57,882 bamaze kwicirwa i Gaza, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima iyobowe na Hamas ibitangaza.
Abaturage hafi ya bose bo muri Gaza bamaze kwimurwa inshuro nyinshi.
Birabarwa ko hejuru ya 90% by’inzu zaho zasenyutse cyangwa zangiritse bikomeye. Serivisi z’ubuzima, amazi, isuku n’isukura zose zarahagaritse imirimo, kandi hari ubuke bukabije bw’ibiribwa, lisansi, imiti n’aho guhungira.
Icyumweru gishize, ku nshuro ya mbere mu minsi 130, litiro 75,000 za lisansi zemerewe kwinjira muri Gaza — “gusa ni nke cyane ugereranyije n’ibikenewe buri munsi n’imirimo y’ubutabazi bw’abasivile”, nk’uko Loni (ONU) yabitangaje.
Imiryango icyenda y’Umuryango w’Abibumbye yaburiye ku wa gatandatu ko ibura rya lisansi i Gaza rigeze ku rwego “rubabaje kandi ruteye impungenge”, ndetse iramutse ibuze burundu byahagarika imikorere y’amavuriro, serivisi z’amazi, imiyoboro y’isukura n’amatoza y’imikate.
“Ibitaro byinshi byamaze kuzima umuriro, ibice byita ku babyeyi, impinja n’abarwayi barembye birananirwa gukora, n’imbangukiragutabara ntizigishobora kugenda”, nk’uko Loni yabisobanuye.