Abantu babiri barishwe barashwe undi arakomereka bikabije mu gace ka Karmeli/Talatala ko mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2025.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, abishwe ni abasivili, barashwe n’abantu bitwaje intwaro, bikekwa ko ari abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.
Umwe mu batangabuhamya utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yavuze ko:
“Abantu bitwaje intwaro barashe abasivili babiri barapfa, undi baramukomeretsa bikomeye. Ni igikorwa cyabereye i Karmeli. Ababikoze ni Wazalendo bafatanyije na FARDC.”
Yakomeje avuga ko abishwe ari abaturage bakomoka mu bwoko bw’Abavila.
Ibi byabaye nyuma y’uko, mu mpera z’icyumweru gishize, undi muturage witwa Kinyungu Sangephar, wo mu bwoko bw’Abafulero, nawe yarasiwe muri Quartier ya Mulongwe, na none bivugwa ko yarashwe n’abarwanyi ba Wazalendo.
Aka karere ka Uvira, kimwe n’utundi duce digenzurwa n’ingabo za FARDC, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, gakunze kugaragaramo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica abasivili umunsi ku wundi.
Ibyaha nk’ibi byarushijeho kwiyongera nyuma y’uko abasirikare ba FARDC, Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi bahungiye muri Uvira nyuma yo kwamburwa imijyi ya Bukavu na Kamanyola n’inyeshyamba za M23.
