
Indege ya Air India yerekezaga i London Gatwick yahanutse mu kwezi gushize ihagurutse Ahmedabad, ihitana abantu 260, barimo abari mu ndege n’abari hasi.
Umuryango w’abapilote watangaje ko watewe agahinda n’uburyo raporo y’ibanze yasohowe n’Ikigo cy’Ubushinjacyaha n’Ipereza ku mpanuka z’indege muri India (Aircraft Accident Investigation Bureau) ishyira mu majwi ko impanuka yatewe n’amakosa y’abantu, by’umwihariko abapilote.
Iyo raporo ivuga ko ibikoresho bifunga amavuta (fuel control switches) byashyizwe ku mwanya wa “cut-off” ubwo indege yari imaze guhaguruka – ibintu abahanga bavuga ko bitashoboka kubaho by’impanuka gusa, ahubwo biba byakozwe ku bushake cyangwa ku burangare bukomeye.
Iyo raporo y’amapaji 15 irimo n’ibiganiro hagati y’abapilote byafashwe n’icyuma gikorera mu cyumba cy’abapilote. Iharura amagambo y’umupilote umwe abaza mugenzi we impamvu yafunze amavuta, undi na we amusubiza ko atigeze abikora.
Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo raporo, ikinyamakuru The Hindu cyatangaje ko Ishyirahamwe ry’Abapilote ba India (Airline Pilots’ Association of India – ALPA-I) ryatangaje riti:
“Imvugo n’imigendekere y’iperereza bigaragaza ko hari ubusumbane buganisha ku gushinja abapilote. ALPA-I ihakana yivuye inyuma iyo mvugo kandi isaba iperereza rishingiye ku kuri no ku bimenyetso bifatika.”
Imiryango y’ababuze ababo ivuga ko yatunguwe bikomeye n’iyo raporo, ikavuga ko ibyatangajwemo byongeye gutera intimba n’icyuho cy’ibibazo bisigaye bidafite ibisubizo.
Badasab Syed, w’imyaka 59, watakaje mugenzi we Inayat Syed wari umukozi mu by’ikoranabuhanga w’imyaka 49, umugore we ndetse n’abana babo babiri, yabwiye BBC ko ibyo yumvise bimusigiye ibibazo byinshi aho ibisubizo byari bikenewe. Ati:
“Ese iyi mpanuka yari kwirindwa?”
Mu bantu 242 bari mu ndege nimero AI171 yerekezaga i London Gatwick ku wa 12 Kamena, 241 barapfuye, barimo Abongereza 53. Iyo ndege yaguye ku nyubako y’amacumbi ya Byramjee Jeejeebhoy Medical College iri i Ahmedabad, itera urupfu ku banyeshuri n’abandi baturage bari hasi.
Umuntu umwe gusa ni we warokotse muri iyo mpanuka – Umuhinde ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza wicaye ku mwanya wa 11A.
Muri rusange, abantu 260 ni bo bapfiriye muri iyo mpanuka yateye agahinda n’inkongi mu mitima ya benshi.