Rutahizamu w’umunya-Swede, Viktor Gyökeres, ari mu bihe bye byiza cyane kuva yatangira umwuga we w’umupira w’amaguru. Uyu musore w’imyaka 25 amaze kwibikaho ibitego 44 mu mikino 44 amaze gukinira Sporting CP yo muri Portugal muri shampiyona y’uyu mwaka kugeza ubu, ibintu bitari bisanzwe muri ruhago yo ku rwego rwo hejuru.
Gyökeres yaje muri Sporting avuye muri Coventry City yo mu Bwongereza, ariko ntiyamaze igihe kinini kugira ngo agaragaze ubuhanga bwe.
Ubu ni umwe mu bakinnyi batsinda ibitego byinshi kurusha abandi ku mugabane w’u Burayi. Uko buri munsi ushira, niko izina rye rikomeza kuvugwa mu makipe akomeye yo mu Burayi ashaka kumusinyisha.

Nk’uko amakuru atandukanye yemeza, Sporting ishobora kumureka akagenda muri iyi mpeshyi ariko ku giciro kiri hagati ya €65 kugeza kuri €70 miliyoni.
Ibi bivuze ko ikipe izamwifuza igomba gutegura amafaranga atari make, ariko kandi ntakabuza azaba ari ishoramari rifite inyungu nini cyane.
Uyu rutahizamu aragaragaza ko yiteguye guhangana n’indi mirwano mishya yo gukino ruhago, kandi ari mu myiteguro yo gukora impinduka zikomeye mu mwuga we.
Bivugwa ko hari amakipe menshi yagiye amugaragariza ko amwifuza, harimo Arsenal, Chelsea, AC Milan, na Atlético Madrid, ariko kugeza ubu nta kipe iramwegukana byeruye.
Bitewe n’imibare ye itangaje, birumvikana ko Gyökeres yakwifuzwa na buri kipe ifite intego yo kwegukana ibikombe. Arsenal ishobora kumukenera kugira ngo irusheho kugira ubukana mu busatirizi, cyane ko ikeneye rutahizamu ufite umubare munini w’ibitego. Chelsea, ifite ikibazo cy’abatabyaza umusaruro amahirwe, nawe yayifasha kongera ingufu mu buryo bwihuse.

Bayern Munich nayo iri mu makipe ashobora kumwifuza, cyane ko ishobora kuba ishakisha undi rutahizamu nyuma y’uko Harry Kane atabonye icyo yifuzaga mu mwaka we wa mbere.
Icyakora, icyemezo cya nyuma kizaterwa n’uko ubuyobozi bwa Sporting buzabigenza, ndetse n’iyo kipe izaba ishoboye kumwishyura amafaranga asabwa.
Cyane cyane, ni ikipe ifite umutoza ushobora kumugirira icyizere no kumufasha gukomeza kwiyubaka nk’umwe mu bataka b’ibihe byose.
Viktor Gyökeres si izina risanzwe muri ruhago y’uyu mwaka. Kuko gutsinda ibitego 44 mu mikino 44 ni ibintu bidakorwa na buri wese. Ubu abaye umukinnyi ufite agaciro gakomeye ku isoko, kandi ibihe biri imbere bishobora kumushyira mu makipe ya rutura ku mugabane w’u Burayi. Birakwiye rero ko amakipe afite inyota yo gutwara ibikombe yihutira gushaka uyu rutahizamu kabuhariwe.
