Ubuyobozi buvuga ko byibuze imirambo 54 yakuwe mu ruzi rwa Nigeria, ubu bwato bwa Nigeria bwarohamye bivugwako bwari butwaye abagenzi barenga 200, bwarohamye mu rukerera rwo ku wa gatanu.
24 bararokowe, bamwe muri abo bakaba bakiri mu bitaro, ariko abandi benshi bakomeje kubura.
Abatwara amato baracyashakisha mumazi ko nta warokotse, ariko ibyiringiro bigenda bishira muburyo bwo kubona abarokotse benshi.
Ubu bwato bwavaga muri leta ya Kogi, muri Nigeria rwagati bugana ku isoko, buri cyumweru habagaho runo rujyendo.