Abanya-Malaysia babiri, Mohamad Farik Amin w’imyaka 48 na Mohammed Nazir Lep w’imyaka 47, barekuwe n’Amerika nyuma yo kumara imyaka 18 bafungiye muri gereza ya Guantanamo Bay.
Aba bagabo batawe muri yombi muri Thailand mu 2003 bashinjwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byabereye i Bali muri Indoneziya mu 2002, byahitanye abantu 202.
Nubwo bafunzwe igihe kirekire, nta rubanza bari barigeze baburanishwa.
Mu kwezi gushize, aba bagabo bemeye ibyaha imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Amerika, birimo ubwicanyi butemewe n’amategeko y’intambara, gukomeretsa bikomeye ku bushake, kugambirira gukora ibyaha, no kwangiza umutungo mu buryo butemewe n’amategeko y’intambara.
Nyuma yo kwemera ibyo byaha, bemeye gufatanya n’ubushinjacyaha, batanga ubuhamya bushobora gukoreshwa mu rubanza rw’uwitwa Encep Nurjaman, ushinjwa kuba ari we wateguye ibyo bitero.
Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ingabo, Lloyd Austin, yamenyesheje Kongere umugambi wo kubasubiza muri Malaysia.
Kuri ubu, aba bagabo bagejejwe muri Malaysia aho bazarangiriza igihano cy’imyaka itanu bemeye mu masezerano yo kwemera ibyaha.
Iyi nkuru yerekana ko Amerika ikomeje gahunda yo kugabanya umubare w’abafungiye muri Guantanamo Bay, hagamijwe kuyifunga burundu.
Kugeza ubu, hasigaye imfungwa 27 muri iyo gereza, muri zo 15 zifite uburenganzira bwo koherezwa mu bindi bihugu, 3 zitegereje isuzuma ry’uburenganzira bwazo, 7 ziri mu manza za gisirikare, naho 2 zarahamijwe ibyaha zikaba zarakatiwe n’inkiko za gisirikare.