Kuri uyu wa mbere, abigaragambyaga bo muri Kenya bongeye kujya mu mihanda ya Nairobi, basaba ko ishimutwa ryibasira abanenga guverinoma rihagarara.
Polisi yateye imyuka iryana mu maso mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga. Mu bahise batabwa muri yombi harimo Senateri Okiya Omtatah, umunyapolitiki utavuga rumwe nโubutegetsi, hamwe nโabandi benshi.
Abigaragambyaga bari mu magorwa, harimo nโimiryango yโabantu baburiwe irengero. Serah Njeri, nyina wโumusore washimuswe, yavuze ati: “Ndi hano kugira ngo umwana wanjye arekurwe ni umwana wanjye; ndasaba leta kuvuga aho ari. Nshaka ko bananyica niba bikenewe!”
Komisiyo yโIgihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya yagaragaje impungenge ku mubare wโabantu bashimuswe.
Iyi komisiyo ivuga ko kuva imyigaragambyo yo kwamagana guverinoma yatangira muri Kamena, abantu 82 bamaze kuburirwa irengero.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja polisi ya Kenya kuba nyirabayazana wโibi bikorwa, nubwo polisi yabyamaganye ivuga ko irimo gukora iperereza ku bura ryโabo bantu.
Mu biganiro byโabigaragambyaga, Senateri Okiya Omtatah yagize ati: “Guverinoma ya Perezida William Ruto yahagaritse gushimuta abantu.
Ibikorwa bya guverinoma byibasira abayinenga byerekana kudaha agaciro amategeko. Abaturage barasaba ko iyi myitwarire ihagarara cyangwa ubutegetsi bukava ku mirimo.”
Abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bakomeje gushimutwa nyuma yo gusangira amashusho yโumukuru wโigihugu, William Ruto, mu buryo abashyigikiye leta babona nkโagasuzuguro.
Mu mpera zโicyumweru gishize, Perezida William Ruto yari yavuze ko guverinoma izahagarika ishimutwa. Ariko, abigaragambyaga baracyafite impungenge zโuko ibyo bikorwa byakomeza.















