Abanyathailandi batanu bari barafashwe mpiri muri Gaza bageze i Bangkok. Iri tsinda ryafashwe mpiri ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero. Nyuma yo kurekurwa mu cyiciro cya gatatu cy’ihinduranyamfungwa, bahise bajyanwa mu bitaro muri Israel kugira ngo basuzumwe. Hari undi Munyathailandi umwe ukiri muri Gaza bivugwa ko akiri mu maboko y’uyu mutwe.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Thailand ni we wabazanye ku kibuga cy’indege aho berekanwe ku mugaragaro imbere y’itangazamakuru. Iri tsinda ryagaragaye nk’irituje kandi ridashaka kuvuga byinshi.
Uyu muyobozi yashimiye guverinoma z’ibihugu byagize uruhare mu gutuma aba bagaruka mu gihugu cyabo. Yavuze ko bose bameze neza nyuma yo kumara igihe mu bitaro byo muri Israel, ariko leta izakomeza kubakurikirana mu mezi make ari imbere kugira ngo barebe niba bashobora kongera kwinjira mu buzima busanzwe nta kibazo.
Umwe mu batashye yavuze ko yuzuye ibyishimo byo kongera kugera mu gihugu cye ndetse akaba ategereje guhura n’umuryango we.
Babiri muri abo bagabo bazasubira mu gace ka Udon Thani, gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Thailand, aho benshi mu banyathailandi bakora muri Israel bakomoka.
Twaganiriye n’umuryango w’umwe mu bari bafashwe, nabo bishimiye bikomeye kumwakira. Nyina yavuze ko igihe cyose yari afite impungenge kuko hari amakuru make yabaga atangwa n’ubutegetsi bwa Thailand na Israel ku bijyanye n’imfungwa, ariko ubu yishimye cyane kuko umwana we yagarutse amahoro.