Igihugu cya Gabon kiri mu myiteguro y’amatora ya mbere ya Perezida kuva mu kwezi kwa Kanama 2023, ubwo igisirikare cyahirikaga ku butegetsi Ali Bongo Ondimba wari umaze imyaka 14 ayobora icyo gihugu. Iyi Coup d’État yazamuye ku butegetsi General Brice Oligui Nguema nk’umukuru w’inzibacyuho, akaba ari nawe witezweho gutsinda amatora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.
Perezida w’agateganyo Brice Oligui Nguema yashyize imbere gahunda yo gusubiza igihugu ku murongo wa demokarasi no kugarura icyizere mu baturage.
Yatangaje ko amatora azaba mu mucyo, mu bwisanzure, kandi atabangamiye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uyu muyobozi afite inkunga ikomeye y’igisirikare ndetse n’ishyirahamwe rya politiki riri kumufasha mu rugamba rwo kwimakaza impinduka muri politiki y’iki gihugu cyakunze kurangwa n’imiyoborere y’akarande.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko n’ubwo hari impinduka mu mikorere ya guverinoma y’inzibacyuho, bikagaragara ko perezida w’agateganyo afite amahirwe menshi yo gutsinda amatora bitewe n’uburyo ashyigikiwe cyane mu nzego z’ingenzi z’igihugu.
Ku rundi ruhande, hari impungenge z’uko ayo matora ashobora kudatanga amahirwe ahagije ku yindi mitwe ya politiki, cyane cyane kubera imikorere ya komisiyo y’amatora igengwa n’ubutegetsi buriho.
Ariko kandi, hari amahirwe mashya y’uko amatora ataha ashobora kuba intangiriro y’ishyirwaho ry’imiyoborere nshya ishingiye ku bitekerezo bya benshi.
Abo umuryango mpuzamahanga na bo bakomeje gukurikirana iki gikorwa cya demokarasi, basaba ko amatora azaba mu buryo bwisanzuye kandi butabangamiye uburenganzira bwa muntu. Gabon, kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo hagati, iri mu nzira y’ubusugire bushya bwa politiki, kandi amahitamo y’abaturage azagaragaza icyerekezo igihugu cyifuza kuganamo.

