Abaraperi bagize uruhare mu gitaramo cyiswe “Icyumba cya Rap,” cyabereye muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, bagaragaje ko guhagarika igitaramo bamwe bataririmbye bitaturutse ku makosa ya MA Africa yari yagiteguye, ahubwo byatewe no kutubahiriza gahunda kwa bamwe mu bahanzi.
Nubwo byabaye uko, bemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iterambere rya Hip Hop rikomeze, banayiheshe isura nshya nziza.
Diplomate, umwe mu baraperi baririmbye muri iki gitaramo, yiseguye ku bakunzi ba Hip Hop babonye ibitaragenze neza.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye abitabiriye igitaramo n’abahanzi bagenzi be. Yongeyeho ko ibibazo byagaragaye bigomba kuba amasomo yo kurushaho kwivugurura no guharanira ikinyabupfura, ubunyamwuga, no gukunda umurimo.
Yagize ati: “Imbogamizi zizahoraho ariko ntituzasubira inyuma. Twiyemeje guharanira iterambere rya Hip Hop no kuyambika isura nshya. Icyo gusaba imbabazi ni icyacu, kandi turimo gukora cyane kugira ngo twikuremo ibitaragenze neza.”
Jay C, undi muhanzi wagaragaye mu gitaramo, nawe yemeye amakosa yabayeho asaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira. Yavuze ko gahunda yari isobanutse, aho buri muhanzi yagombaga kuririmba ku gihe runaka, ariko kutubahiriza ayo masaha byatumye bamwe batabona umwanya wo kwitabira urubyiniro uko byari byateganyijwe.
Yagize ati: “Buri muhanzi yari afite igihe cye cyo kuririmba, ariko kubera kudashyira mu bikorwa gahunda neza, hari abatararirimbye uko bikwiriye cyangwa batabonye umwanya wo kwiyerekana ku rubyiniro.”
Aba bahanzi bagarutse ku kwiyemeza gukosora amakosa yabayeho no gukomeza guharanira iterambere rya Hip Hop. Banakomeje gusaba abafana kutabacika intege no kubafasha muri uru rugendo rwo kubaka umuco w’ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu muziki wa Hip Hop.
Bizeje ko igitaramo cy’Icyumba cya Rap kizakomeza kuba ikitegererezo cyo guteza imbere uyu muziki, hakurwaho ibyo byose byabangamira iterambere ryawo.